Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urubyiruko rusenga rukubaha Imana nirwo igihugu gikeneye “Mignone“

Kuwa gatandatu w`icyumweru gishize muri Selena Hotel habereye umusangiro wari wiswe “ My Identity Gala Dinner “ iki gikorwa kikaba cyari cyateguwe n`urubyiruko rubarizwa muri Noble Family ibarizwamo itorero Women Foundation riyobowe na Apotre Mignone. Iki gitaramo kikaba cyari cyateguwe mu rwego rwo gusabana ndetse no kugirang0 uru rubyiruko rwongere rwibukiranye ku ndangagaciro za Gikristo aho berekanaga ko iterambere ry`iguhugu rikwiye gushingira ku rubyiruko rusenga.

Urubyiruko rusenga rukubaha Imana nirwo igihugu gikeneye “ Apotre Mignone“
Apotre Mignone yagarutse ku bijyanye n’indangagaciro y’umukiristo nyawe.
Bamwe mu bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga bakaba baragarukaga ku nsanganyamatsiko y`uwo munsi aho basobanuraga neza ko gusenga bituma ugera kure mubyo ukora kuko Imana nayo ifasha uwifashije, bityo bakanakangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka ahubwo bagakora.
Cyari kitabiriwe n'urubyiruko rwinshi.
Cyari kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi.
Mu ijambo rye Apostle Mignone yasobanuye ko igihugu gikeneye urubyiruko rusenga kandi rwubaha Imana, :” Igihugu cy`u Rwanda gikeneye urubyiruko rusenga kandi rwubaha Imana kuko burya indangagaciro nyayo ku mukristo ni ituma abasha kwiteza imbere ndetse agaharanira n`iterambere ry`igihugu cye.”
Habayeho igihe cy'umusangiro.
Habayeho igihe cy’umusangiro.
Min Joe ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yatangaje ko umunyarwanda ahora ari umunyarwanda ati :” Njye njya ntungurwa no gusanga abanyarwanda biyita abandi, bamwe ngo ni abafaransa abandi ngo ni ababirigi…. Biba bisekeje aho uri hose uguma kuba umunyarwanda burya kumenya uwo uri we  bigufasha mu iterambere rya buri munsi.”
Urubyiruko rusenga rukubaha Imana nirwo igihugu gikeneye “ Apotre Mignone“
Aime Uwimana yari yitabiriye iki gitaramo.
Urubyiruko rusenga rukubaha Imana nirwo igihugu gikeneye “ Apotre Mignone“
Umuhanzi Nduwayo Colombus.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego