Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urukiko rwirukanye umutangabuhamya ushinja Dr Mugesera kubera

by www.igihe.info
Urukiko Rukuru rwavanye ku rutonde umutangabuhamya washinjaga Dr Léon Mugesera ruhita runamusohora mu rubanza, rugaragaza ko atizewe kandi yivuguruza mu byo yavugaga asaba ko adashobora gukomeza gutanga ubuhamya atabanje kwizezwa ko azacungirwa umutekano. Uyu mutangabuhamya waje yambaye imyenda y’abagororwa, yavuze ko nyuma y’aho atangiye gutanga ubuhamya hari abantu bamutera amabuye iyo asohotse muri gereza, bakamutera ubwoba, bakanamuhohotera.

Akigera mu rubanza, uyu mutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko atari buvuge ubuhamya bw’ibyo ashinja Dr Léon Mugesera ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside, asaba ko urukiko rwabanza rukamwizeza ko ruzamucungira umutekano, akabona gukomeza ubuhamya bwe.
Nyuma y’igihe gito urubanza rutangiye, Perezida w’Inteko y’Abacamanza bayoboye urubanza rwa Mugesera yasabye ko biherera bagafata umwanzuro. Nyuma y’umwiherero w’igihe cy’isaha, urukiko rwahise rutangaza ko rufashe umwanzuro wo guhagarika uyu mutangabuhamya.
Rwerekanye ko yivuguruza cyane mu mvugo ze, kandi ko bigoranye kwemeza iby’uko guhohoterwa kwe. Urukiko kandi rwavuze ko urubanza rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi biturutse ku mpamvu z’uyu mutangabuhamya, ibi rukabifata nko gutinza nkana urubanza biturutse ku bushake buke bwe.
Rwahise ruvuga ko urubanza rukomeza ari uko uyu mutangabuhamya abanje gusohoka.
Uyu mutangabuhamya wabaye nk’ugaragaza ko atishimiye icyemezo, yabwiwe ko yanze gusohoka ashobora gusohorwa ku ngufu, ahita asohoka.

Urukiko rwirukanye umutangabuhamya ushinja Dr Mugesera kubera Kwivuguruza
Dr Léon Mugesera ushinjwa ibyaha bya Jenoside
Dr Mugesera yavuze ko niba abamushinja baterwa ubwoba, abamushinjura byarushaho

Dr Mugesera yavuze ko kuba umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha avuga ko aterwa ubwoba kandi ari mu bashyigikiwe n’inzego za Leta bitanga ishusho mbi ku gihugu bikaba bishobora no kumvikana nabi ku bakurikirana iby’umutekano w’u Rwanda.
Dr Mugesera yabaye nk’ugereranya uyu mutangabuhamya n’abe, avuga ko niba abamushinja baterwa ubwoba, abamushinjura bo byaba birenze ibi.
Urukiko ariko rwabwiye Dr Mugesera ko kuba uyu mutangabuhamya avuga ko aterwa ubwoba bitavuze ko agomba guhita abigereranya n’iby’abatangabuhamya be, abwirwa ko urukiko rwiga ingingo ku yindi hatabaye kugenekereza ibintu.
Uyu mutangabuhamya yari amaze kwitaba inshuro enye mu Rukiko, ariko ntacyo yari yakavuga ku buhamya bwe yatanze mu nyandiko.
Uretse gukurwa ku rutonde rw’abatangabuhamya, Urukiko rwavuze ko agomba gufatwa nk’utarigeze atanga ubuhamya muri uru rubanza.

Dr Mugesera yikomye Ubushinjacyaha 

Iki cyemezo cyo kuvana ku rutonde uyu mutangabuhamya cyatumye urukiko rusaba ababuranyi bombi kugira icyo bavuga ku batangabuhamya babiri bandi basigaye, rwerekana ko bishoboka ko nabo bazavanwa ku rutonde, ibintu Dr Mugesera yavuze ko biteje impungenge.
Dr Mugesera yavuze ko Ubushinjacyaha bufite ububasha bukomeye, ku buryo bitumvikana uko havugwa ko hari abatangabuhamya baburiwe irengero kandi barashyizwe ku rutonde rw’abamushinja. Yerekanye ko Ubushinjacyaha buhabwa ububasha bw’ikirenga mu gihugu, kandi ko bushobora no kuzana umutangabuhamya uwo ari we wese ku ngufu.
Aha niho yagaragaje ko abona ko Ubushinjacyaha butizewe, avuga ko asanga kuvuga ko umuntu yabuzwe n’Ubushinjacyaha cyangwa se yanze kuza nawe yumva bimuteye ubwoba, kandi ko nta muturage w’u Rwanda bitatera ubwoba.
Mugesera yasabye ko aba batangabuhamya bakwiye gukora ibishoboka byose bakazana aba batangabuhamya, avuga ko byatuma urukiko rubona andi makuru menshi yisumbuye ku yo bafite kuri uru rubanza kandi nawe nk’uwiregura bikamufasha kwiregura ku byaha abamurega bamutangaho ubuhamya.
Urukiko rwanzuye ruvuga ko rwongeyeho igihe cyo gukomeza gushakisha ku nshuro ya nyuma aba batangabuhamya.

Mugesera yasabwe kwirinda gukwirakwiza impuha 

Ubwo yagaragazaga impungenge atewe no kuba hari abatangabuhamya baburiwe irengero kandi Ubushinjacyaha ari bwo bwabashyize ku rutonde rw’abamushinja, Dr Mugesera yerekanye ko akemanga Ubushinjacyaha n’imbaraga bufite.
Nyuma yo kuvuga ko bufite ububasha kuri Polisi, DASSO, igisirikare n’inzego z’ubuyobozi, Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yamubwiye ko ibyo atari ko biri, asaba urukiko ko rwabuza Dr Mugesera gukwirakwiza ‘impuha’.
Umushinjacyaha yavuze ko mu gihe uregwa atazi amakuru y’uko inzego zikora cyangwa se adasobanukiwe kimwe mu bintu ashaka kuvuga, akwiye kujya abaza umwunganira nta gukwirakwiza impuha.
Mugesera ashinjwa ibyaha bya Jenoside hashingiwe ku ijambo yavuze ku wa 22 Ugushyingo 1992 ubwo yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba) ahitwa ku Kabaya.
Akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko.

Igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego