Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ba bajura bose nabishe

Ba bajura bose nabishe
Umusaza umwe yashatse kuryama atangira kuzimya amatara ariko yumva hari abantu binjiye mu gipangu barimo kwiba. Yahise ahamagara polisi ayibwira ko afite abajura iwe mu rugo. Bahise bamubwira ko agomba kwifungirana kuko nta bapolisi bahari bokumutabara.
Yarabihoreye nk’iminota itanu arongera arabahamagara ati “ nijye umaze kubahamagara. Ntimwirirwe mwigora, nta bwoba ba bajura bose nabishe.” Ahita afunga telephone.
Nta munota washize batarahagera n’imodoka n’indege byose ! Ba bajura bari bakiri kwiba bahita bafatwa. Wa musaza bahise bamubaza impamvu yabeshye ko yabishe, ati ”nonese ko mwari mwanze kuntabara !?"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego