Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ibaruwa Umugororwa Yandikiye Primus

Ibaruwa Umugororwa Yandikiye Primus
Ku nshuti nkunda kandi nkumbuye,
Mpisemo kukwandikira iyi baruwa kuko ari bwo buryo rukumbi bunshobokera kukugezaho amakuru yanjye no kukubwira akandimo.
Niba uzi gusoma simbizi ariko nabonaga usirimutse nk’ubizi, kuko nakubonanaga kenshi n’abaminuje, wanatindana n’inkandagira bitabo ugashyirwa uzivugishije urufaransa.
Primus, iri joro nakurose, ndota ngusanga iwawe ukanyakirana urugwiro ukampa icyicaro, nkagusoma nkibagirwa gutaha. Nakurota nagira ariko, nsigaye nkwibazaho byinshi, bigatuma nkeka ko ibyo abenshi bakumbwiragaho ntarafungwa byaba ari byo.
- Ngo uri inshuti mbi ! ;
- Ngo uzansenyera ! ;
- Ngo uzanyica ! ;
- N’ibindi bibi byinshi.
Oya ariko ndabizi ntiwabikora shenge !, kukwibazaho ibi byose, nkeka ko bituruka kukuba utaransura na rimwe mu myaka 15 maze mu buroko, kandi njya no gufungwa uziko ari wowe wanyoheje ngakora icyaha. Ibi rwose bituma ntekereza ko ngukunda utankunda.
Aho ntiwagize ngo nzakuvamo nawe bagufunge ? Humura rwose urukundo nahoranye kandi nkigufitiye ntirwatuma mbikora, kandi erega nta na rimwe nigeze ndeka kurukugaragariza !
Uribuka untura mu manga, bwacya ntunsabe imbabazi, nyamara ntibimbuze kugumya kwibanira nawe nta rwikekwe ?
Uribuka umugore wanjye akuncyurira ntashye, nkamucinya urushyi nkamwongeza ikofe, nti "aho guhara Primus twasaba gatanya !"
Ariko se iyo ubuze uko ungeraho, ubura no kuntumaho ako karumuna kawe numvise bavuga ko ngo munasa nubwo ukarusha imyaka n’umubyibuho. Wenda disi kanakunyibutsa urukumbuzi rukagabanuka !
Cyangwa nawe waramfuhiye, utinya ko kanyigarurira, nk’uko umugore wanjye yahoraga agufitiye impungenge ?
Humura ndakumara impungenge, washatse ko kangeraho ntikabura undi mukobwa ugaherekeza dore ko ngo kanikundanira n’abakobwa kurusha
abasore.
Reka ibyo tubivemo nkwibarize ibindi :
Ese waba ugifite aga taille nk’akakera. Kera warangwaga n’indeshyo yawe idahinduka, kandi ntiwiyongere umubyibuho nk’ibyateye ubu,
maze nkabigukundira by’agahebuzo.
Nguheruka wangana n’ubushyuhe ugakunda ahakonje, mbese niko bikimeze ?
Uracyambara se ka gakufi kariho akanyenyeri bitaga flambeau ?
Uracyagendana se na ZINGARO, GISIGA cyangwa KIDARI ? Uracyagenda se muri ya modoka yawe ya fime ? Baracyakubyinirira se twa tuzina
nka MANYINYA, GISWI, KARAHANYUZE n’utundi ?
Ibyo nakubaza byo ni byinshi keretse ahari duhuye, ariko ni impamo uzisubireho unsure.
Ntarasoza iyi baruwa, nakumenyeshaga ko imyaka nakatiwe isigaje amezi make ngo irangire, nizere ko rero tuzasubukura umubano .
Mu rwego rwo kubyoroshya, dore nguhaye imbabazi utarazinsaba, nirengagije ko utansuye, ariko nawe byibuze uzigomwe maze uzanyemerere ko ninzajya ngeza mu gicuku ntarataha uzajya usasa nkiryamira ntundaze rubunda kandi turi inshuti.
Ariko nizereko byibura wanahinduye imyitwarire, kuburyo twongeye guhura utanteranya n’uwo twashakanye unyibagiza inshingano z’urugo,
ngo bitume akeka ko muca inyuma kandi ibyanjye nawe bishirira mu kugusoma gusa.
Ugire ibihe byiza ni ugukunda kandi ugukumbuye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego