Bang Media

FILM NYARWANDA

Urwenya-Ubukungu bwifashe nabi

Ubukungu bwifashe nabi
Muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi ubukerarugendo bwaragabanutse cyane. Ikindi ni uko ubu ntaho wakura amafaranga udafashe umwenda.
Rimwe rero umukerarugendo azaze muri hotel maze afate icyumba iminsi mike ku mafaranga 10000. Nyiri hotel akiyafata ahita ajya kwishyura uwamugurishagaho inyama. Uyu nawe ahita ajya kwishyura indaya yari arimo umwenda. Indaya nayo ihita ijya kwishyura nyiri hotel kuko yari imurimo amafaranga kubera yafataga icyumba kugirango yakiriremo abayishaka. Igihe yari ikishyira za note 2 za bitanu kuri comptoir wa mu touriste ahita asohoka arakaye avuga ko atagishaka ya chambre ahita atoragura inoti ze acaho.
Nta wungutse, nta wahombye ariko icyiza ni uko ntawasigayemo undi umwenda. Nguko uko tugomba kubaho muri iyi crise.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment