Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umwana na Murumuna we

Umwana na Murumuna we
Umugore w’umuhinzi umunsi umwe yarabyutse afata isuka, imbuto n’abana be babiri umuto w’uruhinja na mukuru we wari agiye kumufasha kurera agahinja mu gihe ari bube ari ku buhinge, n’uko n’isuka ku rutugu baramanuka dore ko umurima bahingagamo wari mu gishanga hafi y’umugezi.
Bagezeyo asasa umusambi afungura n’umutaka arabicaza abwira umukuru ati ”Maze rero kibondo underere umwana neza kandi uramenye ntarire kuko narira ndaguhonda.”
Ubundi umugore si uguhiiiiiinga ! Ubuhinge abugira bugari, arabutakagura reka sinakubwira ubuhinge bugeze kure yumva agasaku k’uruhinja rwe ruboroga, bimurembeje aramanuka asanga wa murezi we yiciriye umwanana w’igitoki arimo arawusimbizaaa, mbese yabyiniriye byacitse, nyina ararakara cyane n’ umujinya mwinshi ahita uwumushikuza maze awujugunya muri wa mugezi amazi awutembana umwana abireba biramubabaza cyane.
Nyina niko kumubaza ati ”Umwana wanjye yahogoye nawe ngo urakinisha ibyo bikanana byawe ubyita abana ?” Nuko aricara aha umwana wariraga ibere arangije asubira mu murima asiga amwihanangirije ati "nongere numve murumuna wawe arira ngo urimo gukinisha ibyo
bikanana urambona."
Asubiye mu murima wa mwana ati " ukuntu nanjye yanjugunyiye umwana wanjye mu mazi reka nanjye mwishyure !"
Kandi erega ubwo uragira ngo umwana yarakinaga ! Reka da ibyo yagambiriye yabigezeho kuko yahise afata murumuna we no mu mazi ngo :
Dumburi” arasoma ubundi ibye birangirira aho.
Kera kabaye reka nyina azahingure asange umwana mukuru yihimuye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego