Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Yaciye agahigo ko kubyara abana benshi ku isi ku bagore babiri gusa

Umuturage, Feodor Vassilvev wabayeho mu gihugu cy’u Burusiya mu kinyejana cya 18, avugwaho kuba yarabyaye abana 84 ku bagore be babiri, uwa mbere akaba yarabyaye 69 ku mbyaro 27, naho uwa kabiri abyara 18 ku mbyaro 8.

Iyi nkuru ikinyamakuru Imboni.com gikesha urubuga rwa interineti Atlantico.fr, ivuga ko Feodor wavutse muri 1701 yari umuturage w’ahitwa Shyuya mu Burusiya, aza gushaka umugore ukomoka muri Autrishiya witwaga Scheinberg babyaranye impanga ebyiri ebyiri inshuro 16, izindi nshuro 13 agenda abyara 3, naho izindi nshuro 4 babyarana bane bane.

Uyu mugore niwe ngo kugeza ubu uzwi mu mateka kuba yarabyaye abana benshi, 69 muri rusange.
Umugore wa kabiri we ngo yabyaye impanga ku nshuro ya 8, naho mu zindi nshuro 2 agenda abyara abana 3.

Uru rubuga ruvuga ko nubwo iyi nkuru isa naho ivuga ibidashoboka, nyamara ngo hari inkomoko zayo nyinshi ziyemeza, harimo ikigo cy’abihaye Imana (Monastere) cyitwa Nikolskiv, cyabishyize ahagaragara mu nyandiko yo ku wa 27 Gashyantare 1782.

Muri aba bana bose, bivugwa ko 2 gusa aribo bitabye Imana bavuka muri 1725 n’uwo muri 1765, kandi ko aho muri 1782 aya makuru y’ikigo cy’abihaye Imana yashyizwe ahagaragara Feodor akiriho akinafite ubuzima bwiza nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru "The Gentleman magazine” mu mwaka wa 1783.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego