Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Yamaze imyaka 9 yinyagiza ngo avumbure umuti w’ibibazo by’isi

- Amaze imyaka 15 ahabwa imiti y’uburwayi bwo mu mutwe

- Yiyita ‘Umusirikare utazwi’, “Umuzima mu Basazi, Umusazi mu Bazima”
- Yinyagirije muri Rond Point i Kigali imyaka 9
Ibikorwa byose Mukunzi Andre, w’imyaka 42 akora, abantu babyibazaho byinshi, ahanini bashingiye ku kuba yarahuye n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe akabuvurwa mu gihe cy’imyaka 15, bigatuma ntawe upfa kubyemera kuko bamwita umusazi.
Iyo muganira ariko, we siko abibona kuko akwizeza ko afite inyandiko zagira inama benshi mu Banyarwanda mu gihe zaba zibashije kujya ahagaragara, ahubwo agasaba ubufasha uwo ari we wese waba ufite amikoro we yabuze kugira ngo izo nyandiko zisohoke.
Yamaze imyaka 9 yinyagiza ngo avumbure umuti w’ibibazo by’isi
Mukunzi Andre
Ni inyandiko utapfa guhita uha agaciro, ariko umuhaye umwanya ukamutega amatwi, wumva ko ibyo avuga bifitanye isano n’ukuri mpamo kw’ibiba ku Isi yahuye nabyo, ku buryo binonosoranywe ubushishozi n’ubuhanga bw’inararibonye mu bwanditsi byahinduka ubuhanuzi bukomeye.
Ni igitabo yise “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi; umutima wa Afurika”, muri iki gitabo, Mukunzi avuga ko ingingo nyamukuru yanditseho ivuga ku gitekerezo yagize cy’uko ashaka ko mu Rwanda hazubakwa Banki y’Imana y’Isi kugira ngo izakusanye kimwe cya cumi cyo gufasha gukemura ibibazo by’Isi.
Umureba muvugana, ubona ko ashobora kuba yarahuye n’uburwayi bukomeye koko kuko ingingo avugaho zikomeye cyane kandi zigoye gushyira mu bikorwa kandi aterekana neza uko indoto ze zakabywa.

Mukunzi uvuga ko yavumbuye umuti w’u Rwanda, Afurika n’Isi yose. Ubusanzwe yemera Bibiliya. Yiyita umushakashatsi muri Politiki, Bibiliya n’imyemerere yo ku Isi yose.
Gusa ariko ibi biragoye kubyemeza, kuko Mukunzi, usanzwe utuye i Kinyinya aho abana n’umugore we n’abana babiri, yize amashuri atandatu abanza gusa.
Kuri we ariko amashuri siyo kibazo, kuko mu gitabo yifuza gushyira ahagaragara n’iyi ngingo iri mu byo avugaho ashimangira ati “Ibibazo dufite biri guterwa n’abantu bize”.
Agira ati “Nize kuva mu wa mbere kugera mu wa munani, ariko nkoresha cyane ubwenge karemano navukanye kandi ubwenge n’ubumenyi biratandukanye; ubwenge umuntu arabuvukana, ubumenyi ni ubwo umuntu avana mu ishuri.”

Asobanura aya magambo “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi” yakoresheje nk’umutwe w’igitabo yifuza gusohora avuga ko yayahimbye yihereyeho.
Ati “Nitanzeho urugero kuko njyewe nabinyuzemo; iyo ndi mu bantu bazima banyita ko nasaze, naba ndi mu bafite ibibazo byo mu mutwe nkaba muzima”.
Mukunzi nta kandi kazi yigeze akora uretse ako mu rugo yigeze no kwiyirukanishaho ngo akunde akore ubushakashatsi.
Igitabo "Umusazi mu bazima, Umuzima mu Basazi,umutima wa Afurika " ashaka ko gitunganywa
Agira ati “Nari mfite akazi nkorera abazungu, ariko kubera ubwonko bwanjye bwari bufite ibintu byinshi ndabihagarika, ku itariki ya 1 Kamena 1999 namaze iminsi 33 ntarya ntanywa mu masengesho baza gukeka ko ndwaye mu mutwe banjyana mu bitaro ariko maze imyaka 15 bampa imiti y’abarwayi bo mu mutwe ntigire ikintu ikora.”

Asobanura ko yamaze imyaka icyenda yose ahagaze muri Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho yabaga ateye isaruti nk’abasirikare (indamukanyo ya gisirikare) imvura yagwa ntananyeganyege. Muri ibi bihe byose ngo yabaga yambaye ikositimu, akaba ngo yari mu bushakashatsi bwo kuzandika igitabo cye yise “Umusazi mu Bazima, Umuzima mu Basazi; umutima wa Afurika”.
“Nyuma y’intambara nta mushahara, nahagaze hamwe imvura yagwa sinanyeganyege, ibyo ‘Nabikoze kugira ngo ngaragaze ko ndi umusirikare utazwi. Ku Isi yose sinzi ko hari ushobora kubikora, ariko njyewe narabikoze’”.

Inkunga yose washaka gutera Mukunzi ngo yandike igitabo ke ihawe ikaze!

igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego