Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

6% by’abarwayi banduzwa n’abaganga mu bitaro

Ubushakashatsi bw’inzobere zo muri Kaminuza ya KU Leuven yo mu Buholandi, buragaragaza ko byibura 6% by’abarwayi bagana ibitaro banduzwa n’intoki zanduye za bamwe mu baganga.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru rwa 7sur7be, mu bubirigi byibura abarenga ibihumbi 111 bandurira indwara kwa muganga buri mwaka.

Impamvu nyamukuru itera bene izo ndwara ni isuku nke y’intoki z’abaganga( docteurs) ndetse n’abafasha b’abaganga (infirmiers).

Udukoko tuba turi ku ntoki zanduye z’abaganga n’abaforomo tugenda tuzenguruka mu ivuriro, hakagera igihe imiti iiturwanya iba itakidushobora.

Uko imyaka ishira, bigaragara ko amavuriro atisubiraho mu guteza imbere isuku y’intoki z’abaganga, kuko guhera mu myaka y’1980 umubare w’abarwayi bandurira mu bitaro wageze kuri 6%, n’ubwo ubukangurambaga buri kubuza ko uwo mubare wakwiyongera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego