Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abagore bonsa bamara iminsi 44 mu mwaka badasinzira

Abagore bakibyara bafite impinja, cyane cyane izifite igihe kiri munsi y’umwaka, bamara iminsi 44 mu mwaka badasinzira, bitewe no kubyuka mu gicuku babaha ibere, cyangwa se bareba icyatumye barira.

Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa www.santemagazine.fr aravuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abakozi barwo bwerekana ko abana bacyonka cyane cyane abari munsi y’umwaka bakunze gukenera konka mu gicuku, kandi ikimenyetso cy’icyo cyifuzo ni uko barira.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1,800 bo mu gihugu cy’Ubufaransa, yaba abakiri ku kiriri, abafite abana batararenza umwaka, n’abandi bacyonka.

Uretse gukenera konka, abo bana bakunze no kwinyeganyeza bitewe n’uko bitumye aho baryamye bakeneye ko umubyeyi abahindurira ibyo bambaye. Ibyo n’izindi mpamvu zitandukanye zituma ba nyina batakaza amasaha atatu yo gusinzira mu ijoro, ahura n’iminsi 44 muri 365-366 igize umwaka.

Uburwayi nabwo bushobora gutuma uruhinja rukanguka ninjoro rukarira, impungenge za kibyeyi na zo ziza mu mpamvu zituma umugore adasinzira ngo aheze, ahubwo akabyuka ajya kureba aho umwana aryamye ngo arebe niba atahungabanye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego