Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abatuye isi barakangurirwa kwirinda ibisazi by’imbwa

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa (OIE ) uributsa ko imbwa zasaze (chiens enrages) zica ibihumbi 70 by’abantu ku isi buri mwaka, ni ukuvuga byibura abantu 200 buri munsi, higanjemo abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere baribwa n’imbwa zo mu gasozi, bityo isi ikaba yakagombye gushyira imbaraga mu kutyirwanya.

Indwara y’Ibisazi by’imbwa igaragara ku migabane yose ukuyemo antarctique, ariko 95% by’abo yica bakomoka muri Afurika ndetse no muri Aziya.

Iyi ndwara yandura ari uko imbwa ifite virusi y’ ibisazi irumye umuntu, ikaba irangwa bwa mbere n’umuriro ndetse n’uburibwe budasobanutse, kurmva usa n’uribwa n’intozi, kumva usa n’uri gushya ahaherereye igisebe imbwa yakuriye. Nyuma virusi igera ku bwonko, igateza ububabare bwiyongera bunica ku bwonko ndetse no mu rutirigongo.

OIE iravuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa ari ikibazo gikomeye ariko kititabwaho kandi gishobora kwirindwa.

Abatuye isi barakangurirwa gukingiza imbwa zabo, gukingira abakerarugendo bagiye mu duce turangwamo imbwa zo ku gasozi, ndetse no gukingira abana bose bageze mu gihe cyo kugenda.

Gusa ngo urukingo rugabanya gusa ibyago byo kwandura iyi ndwara, ariko ntiruvura abamaze kuyandura, ariko hariho inshinge 2 umuntu agomba guhita aterwa mu gihe habayeho kuribwa n’imbwa

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego