Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abavunwaga n’amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri bashyizwe igorora

Abavunwaga n’amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri bashyizwe igorora

Abaturage muri gahunda y’umuganda ugamije guhinga ibizunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Ifoto/Nshimiyimana E.)

Abaturage bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, baravuga ko uburyo bwo gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri bwatangijwe ari bwo bwabafasha. 

Aba baturage babivuze ubwo Akarere katangizaga umuganda wabereye mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye, aho amasambu y’ibigo by’amashuri agiye kwifashishwa hagamijwe kongerera imbaraga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikigaragaramo ibibazo hamwe na hamwe.

Hagamijwe gukemura ibyo bibazo, Akarere gatangaza ko abaturage bagiye kujya bagira uruhare mu gutanga umuganda wo guhinga amasambu y’ikigo. 

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bagaragaje ko bitoroheye buri wese kubona amafaranga 5000 bya buri kwezi basabwa ngo umwana afatire ifunguro ku ishuri, ndetse ko no gutanga ibiribwa byo gutegurirwa abana ku ishuri, nk’uko biteganywa muri iyi gahunda nabyo ngo byorohera abasazwe bifite.

Mukamana Anastasie ati "Rwose byarangoraga kuko abana banjye n’abo ndera bose bageze muri 12. Ntabwo rero nashobora gutanga amafaranga, kandi n’ibiribwa sinabona ibyo mbatekera ngo mbone n’ibyo kujyana ku mashuri aho biga, ariko guhinga niyo byaba kabiri mu cyumweru najya mbikora nta kibazo.”

Bavuga ko bumva neza umumaro w’iyi gahunda, ariko ngo amikoro make atuma abenshi babwirirwa, kandi haba hari abariye ngo barya bagenzi babo bari hanze.

Icyakora bavuga ko uburyo bwo gukoresha amaboko ibikorwa byasimbura amafaranga basabwa, ngo ntawakwiganyira kubikora ariko ngo abana babo bakabona uburyo bwo kwiga bamerewe neza.

Ubuyobozi nabwo buvuga ko bugiye kongerera iyi gahunda imbaraga hakoreshejwe uburyo bushoboka bwose buzafasha buri wese kuyibonamo.

Nubwo abaturage bakomeza kugaragaza impungenge, ngo buri wese azajya atanga umusanzu we mu buryo bumworoheye burimo gukora imirimo y’amaboko, kuzana ibiribwa, gutanga umusanzu wateganyijwe n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Niwemugeni Christine avuga ko ngo iyi gahunda yatangijwe n’Inama Njyanama y’Akarere, bamaze kubona ko hari ababyeyi babura amafaranga yo gutangira abana babo.

Bityo, ngo byaje kwemezwa ko igihe cy’imvura imirima y’amashuri yazahingwamo ibiribwa birimo ibyo bajya bakenera, bityo bikagabanya umubare w’amafaranga umubyeyi yasabwaga.

Gahunda yo guhinga ibiribwa bizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri niyo abaturage bemeza ko yafasha mu gukemura ikibazo cy’ubwitabire buri hasi, kandi ngo irimo irakoreshwa mu bigo byose 35 biri mu Karere ka Huye biriho imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego