Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Agahinda gakabije gatera ubumuga

Ku isi indwara y’agahahinda gakabije (Depression) iri ku mwanya wa 2 mu gutera ubumuga.

Ku mwanya wa mbere ubumuga bukaba buterwa n’ububabare bw’umugongo.

Inzobere mu by’ubuzima zikaba zarashyize iyi ndwara kuri uyu mwanya  zifashishije ibyavuye mubushakashatsi zakoze ku ndwara 200 zitera ubumuga nyuma zinabutangaza mu kinyamakuru cyandika ku buvuzi (Plos Medicine).

Umwarimu muri Kaminuza ya Queensland's yigisha ibijyanye n’Ubuzima, Dr Alize Ferrari wari uyoboye ubu bushakashatsi mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru nyuma y’ubu bushakashatsi yagize ati "indawara y’agahinda gakabije ni ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.” 

N’ubwo bimeze gutya ariko itsinda ryakoze ubu bushakashatsi rivuga ko indwara y’agahinda gakabije igenda irutana bitewe n’imiterere y’ibihugu ariko aho yiganje cyane akaba ari mu bihugu bikennye bitewe n’ibintu bitandukanye.

Mu Rwanda 50% by’abantu bafite agahinda gakabije akaba ari  abagatewe n’ibibazo  byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Mukarusanga Beatha umukozi wa Caraes Ndera, Ibitaro byakira abafite uburwayi bwo mu mutwe yemeza ko indwara y’agahinda gakabije iza ku myanya y’imbere mu kumugaza abantu kuko yangiza ubwonko aribwo nshingiro ry’ubuzima bw’umuntu.

Avuga kandi ko ari ikibazo kuko agahinda atari indwara abaganga bose batabasha gusuzuma ngo bazivure nk’uko bavura izisanzwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO) rikaba riherutse gutangiza ubukangurambaga bugamije kurebera hamwe uko isi yahangana n’ubu burwayi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego