Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Burkina Faso: Michel Kafando Yatoranyijwe kuba Perezida w’inzibacyuho

Umudplomate witwa Michel Kafando niwe watoranyijwe kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso nk’uko abayobozi muri iki gihugu babitangaje kuri uyu wa 17 Ugushyingo. Uyu arayobora iki gihugu kugeza mu 2015.

Michel Kanfando niwe watorewe kuyobora Burkina Faso
Michel Kanfando niwe watorewe kuyobora Burkina Faso

Kafando yatowe nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro bigamije kureba utorwa byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Akanama k’abantu 23 barimo abatavuga rumwe na Leta niko katoye Perezida Kafando nk’uko bitangazwa na AFP.
Ignace Sandwidi umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu niwe watangaje ko umuyobozi bemeranyijweho kuyobora Burkina Faso ari Michel Kafando. Kiliziya nayo ikaba ngo yari muri ibi biganiro.
Kafando afite imyaka 72, yahoze ari Ambasaderi w’iki gihugu mu muryango w’Abibumbye kuva mu 1998 kugeza mu 2011 ndetse yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu mu 1981-1982.
Mu bandi bashakaga gufata uyu mwanya harimo umunyamakuru uzwi cyane muri Burkina witwa Cherif Sy, uwahoze ari Minisitiri Mme Josephine Ouedraogo.
Umuryango wa Africa y’unze ubumwe wari wasabye abari bayoboye iki gihugu gushyiraho Perezida ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’abaturage bitarenze kuri uyu wa mbere, bitaba ibyo  iki gihugu kigafatirwa ibihano.
Amatora rusange biteganyijwe ko azaba mu Ugushyingo umwaka utaha.
Perezida   Blaise Compaore wari uyoboye iki gihugu imyaka 27 akaba aherutse kuvanwaho n’igitutu cy’abigaragambya bamubwira ko muri iyo myaka  yose ntacyo yagejeje ku gihugu bityo akwiye kwegura. Ubu ari mu buhungiro i Yamoussoukro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego