Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Dusobanukirwe indwara yo koroha amagufwa (Osteoporosis)

Indwara yo koroha amagufa igaragazwa n’uko umuntu afite amagufwa avunika vuba kandi rimwe na rimwe akanavunwa n’ubusa bitewe no kubura imyunyu ngugu (calcium). Ahanini ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore bamaze kugera mu za bukuru (abamaze gucura).

Ubu burwayi kandi ngo bushobora gufata abantu bakiri bato biturutse ku ruhererekane rw’imiryango mu gihe hari uwo mu murango wigeze kuyirwara. (heredite)

Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu kuvura amagufwa mu Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare (RMH), Lt.Col Dr. Bitega Jean Paul, iyi ndwara iterwa n’ibintu bitandukanye nko kubura vitamine D ituruka ku izuba, imirire mibi, umunyu mwinshi, itabi, kunywa ibinyobwa bifite arukoro (alcool) nyinshi hakiyongeraho no kuvura imyunyu ngugu(calcium).

Iyi ndwara ngo n’ubwo ishobora gufata n’abakiri bato ariko ngo umuntu uyirwaye atangira kugaragaza ibimenyetso mu kigero cy’imyaka 50 cyangwa hejuru yayo.

Lt.Col Dr. Bitega Jean Paul akomeza avuga ko koroha kw’amagufwa binaterwa no kuba umuntu atarakoze imyitozo ngororamubiri akiri muto ndetse no kuba ahantu hatagera izuba, atanga urugero ku muntu urwara akarembera mu buriri igihe kirekire.

Kuba abagore bageze mu zabukuru bibasirwa n’izi ndwara, ngo biterwa n’uko baba batagifite imisemburo (hormones) ituma umugore ajya mu mihango, burya ngo kuba umugore ajya mu mihango bituma amafuga akomera.

Abantu bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ngo baba bafite ibyago byo kumugara kuko kuvunika kwabo biba byoroshye, naho kubavura bikagorana kuko amagufwa aba yangiritse cyane.

Iyi nzobere ivuga ko ibitera koroha kw’amagufa muri rusange bikubiye mu bintu bitatu ari byo: inkomoko y’umuntu, imirire n’ibidukikije.

Ingaruka y’ubu burwayi akaba ari ubumuga bwa burundu.

Umuntu ufite ubu burwayi agirwa inama yo kwirinda kunyura ahantu hanyerera ngo bitaba intandaro yo kugwa, gutwara ibintu biremereye no kwambara inkweto ndende.

Uwo ari we wese wumva ko afite ibi bimenyetso asabwa kwihutira kwa muganga kugira ngo babashe kumuha ubufasha.

Dr Bitega kandi yibukije ababyeyi bahoza abana mu nzu ko bagomba kujya botesha abana izuba umwanya muto kuko ribamo vitamine D igira uruhare runini mu gukomeza amagufwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego