Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

FDLR ihirahiye gutera u Rwanda twarutabara byihuse - Brig. Gen Kabisa

FDLR ihirahiye gutera u Rwanda twarutabara byihuse - Brig. Gen Kabisa

Brig Gen Kabisa Domitien uyobora ingabo za EASF (Ifoto/Rubibi O)

Umuyobozi w’Ingabo zo gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) aravuga ko FDLR iramutse iteye u Rwanda bahita batabara batarindiriye uburenganzira bwa Loni.

Umutwe wa EASF (East African Standby Force) uzaba ugizwe n’ingabo 6.000 ziturutse mu bihugu 11 birimo Comoros, Kenya, Uganda, Burundi, Rwanda, Djibouti, Sudan , Seychelles, Somaliya Ethiopiya na Tanzaniya.

Umurundi uyoboye izi ngabo Brig. Gen Kabisa Domitien yabwiye Izuba Rirashe ko umutwe wa FDLR uramutse uteye u Rwanda bahita batabara hatabayeho gutegereza uburenganzira butangwa n’umuryango w’abibumbye cyangwa umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ( AU).

Brig. Gen Kabisa yagize ati "FDLR iramutse iteye u Rwanda, abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango bakwicara bakemeza ko tugomba gutabara ariko ntabwo twarindira uruhushya rwa Loni cyangwa umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.”

Kabisa avuga ko hatabaho kongera kurebera ngo ibintu byangirike nk’uko byagenze mu Rwanda mu mwaka 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga isi irebera. Ati, "Ntabwo hashobora kubaho bya bindi ngo turegeranya imbaraga, imbaraga ubu turazifite.”

Avuga kuri gahunda yo guhashya imitwe y’iterabwoba, Brig. Gen Kabisa yavuze ko abakuru b’ibihugu byo mu karere bicaye bagafatira umwanzuro uhamye iyi mitwe barangiza bakababwira biteguye kujya aho ariho hose hari umutekano muke.

Gen. Brig Kabisa yagize ati "Twiteguye gutabara ahantu hose haba hari ikibazo cy’umutekano muke.”

Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba kari mu duce twabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba , imyinshi muri iyi mitwe ikaba ifite icumbi mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego