Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gicumbi: Minisitiri Gasinzigwa yiyamye abahanisha abana inkoni

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakiriye ibibazo by’abana mu karere ka Gicumbi akaba yasabye buri wese kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Igikorwa cyo gukurikirana imibereho y’abana cyabaye mu gihugu hose kandi kibera mu tugari twose kugira ngo hakusanywe amakuru y’uko imibereho y’abana yifashe. Minisitiri Oda Gasinzigwa mu ruzinduko mu karere ka Gicumbi yagejejweho ibibazo by’abana bo mu kagari ka Gacurabwenge.

Umwe mu bana uri mu kigero cy’imyaka 12 yasobanuriye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ko avutswa uburenganzira bwe mu rugo aho yashinje se ubabyara kubima ijambo abatera ubwoba ko azabica.

Mukeshimana Vestine, nyina w’uyu mwana yavuze ko hari igihe bajya gucumbika ahandi kubera ubusinzi bw’umugabo we. Yavuze ko umuyobozi w’Akagari ka Gacurabwenge batuyemo atarakemuye ikibazo, ubu akaba asaba ubufasha kuko kurera abana bane wenyine mu buzima bwo gucumbika ngo bimugoye.

Ikibazo cy’ubusinzi mu muryango cyongeye kugarukwaho, ubwo undi mwana yavugaga ko iwabo bishoboye ariko abana bakaba nta bwisungane mu kwivuza baratangirwa, umubyeyi wabo ngo akaba afite ingeso yo gusinda cyane.

Abana kandi bavuze ko hakiri bagenzi abo bavuye mu ishuri kubera ubukene bwo kutagira ibikoresho, guterwa inda bakiri bato kwihakanwa n’ababyeyi babo ndeste na bamwe mu babatera inda.

Muri byinshi byatangajwe harimo n’icuruzwa ry’abana, imirimo y’agahato, kuba hari abakubitwa ku ishuri, bose bakaba basabaga Minisitiri kugira inama ababyeyi babo n’abayobozi ko habaho gukurikiza uburenganzira bwabo bityo bikazabafasha kubaka igihugu mu gihe kiri imbere.

Hasobanuwe ko mu myaka 20 ishize habayeho ibikorwa bitandukanye bigamije kuvugurrura imibereho y’abana no kubahiriza uburenganzira bwabo, harimo ibigo 30 byakiriye abana bagera ku bihumbi bine (4 000) bafite ubumuga, aho abana 45 babonye imiryango batakiri mu bigo by’imfubyi, ndetse no kongera ubukangurambaga mu nzego zose bahereye ku babyeyi ngo harushweho kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ijambo rya minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryando ryahwituye inzego zose, aho yavuze ko mu mategeko nta mwana ukubitwa haba mu ishuri ndeste no mu rugo cyane ko inkoni ivuna igufwa aho kuvura ingeso, asaba umuntu wese yaba umubyeyi cyangwa umuyobozi kwita ku burenganzira bw’abana harimo no kubakorera ubuvugizi bugamije kubaka abana b’u Rwanda dore ko aribo mizero y’ejo hazaza.
Abayobozi bifotozanya n'abana

Abayobozi bifotozanya n’abana
Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Abana Zaina Nyiramatama na Minisitiri wa MIGEPROF bifotoranya n'abana

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana Zaina Nyiramatama na Minisitiri wa MIGEPROF bifotoranya n’abana
Abana bari benshi mu nama bamwe bari kumwe n'ababyeyi

Abana bari benshi mu nama bamwe bari kumwe n’ababyeyi


UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego