Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gicumbi: RGB yahwituye abayobozi badaha abaturage services nziza

Kuri uyu  Gatanu tariki 21 Ugushyingo, 2014 abayobozi muri RGB baganiriye n’abayobozi  mu Karere ka Gicumbi ku ngingo zitandukanye, baboneraho umwanya wo kubasaba kongera ingufu mu kunoza services baha abaturage.

Umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Usengumukiza Félicien
Umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Usengumukiza Félicien

Nk’uko uwungirije umukuru wa  RGB, Dr  Usengumukiza Félicien  yashimiye abayobozi ko bagaragaza ubushake bwo gutanga services nziza ariko abasana kongeramo agateke.
Yagize  ati: “Bigaragara ko mufite ubushake mu kuvugurura imitangire ya serivice inoze ariko nimukore mutirengagiza ubushobozi bw’igihugu kandi mwongeremo ingufu.”
Yongeyeho ko kuba hari imbogamizi zigaragara ku nzego  zimwe na zimwe bitagomba gufatwa nk’ impamvu yo guha  abaturage serivice nabi, kuko uko igihugu kigenda  kirushaho kubona ubushobozi kinazirikana ibikoresho bibura  kugira ngo hagerwe ku mikorere igamije kwita cyane ku baturage.
Bimwe mu bibazo abayobozi  b’imirenge n’utugari babazwaga harimo kuba  mu iyandikwa ry’ubutaka hasabwa icyangombwa cyo kuba uri ingaragu cyangwa  warashatse, aho kubaza  irangamimerere ry’umuntu.
Ibi abaturage bavuga ko  ibi  bibabera imbogamizi kuri bamwe bashobora kitwa  ingaragu kandi barapfushije abo bashakanye.
Uwizeye Solange ashinzwe ubushakashatsi  ku mitangire ya serivice muri RGB nawe yabasobanuriye ko  bataje kubereka imirenge yitwaye nabi kurusha iyindi, gusa  ko byari ukubigisha no kwegeranya zimwe mu mbogamizi bafite, hakazakurikiraho kwigira hamwe mu gushakisha  igisubizo cyatuma hadakomeza kugaragara amakosa ajyanye n’imitangire ya service itanoze ku baturage.
Amwe  mu makosa yatangajwe agira uruhare mu gutaga services nabi harimo ukutaba hafi y’akazi mu masaha y’’akazi, itangwa ry’ibyangombwa ritandukanye mu buyobozi, ibiciro bitandukanye n’ibyashyizweho  mu gihugu byo kwaka  ibyemezo n’ibindi byose bibangamiye abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Aléxandre yagize ati: “Ntago tugomba kuvuga ko kuba mudasobwa zitaraboneka ku bakozi bose , amazi, moto n’ibindi byose bitaraboneka aricyo kibazo cyane, ahubwo duharanire gutanga service nziza ku baturage mu gihe ubushobozi  butaraboneka, twite ku nshingano dufite zo kuyobora neza kuko ntawe dusiganya.”
Abayobozi bagiriwe inama yo kurushaho kunoza services batanga
Abayobozi bagiriwe inama yo kurushaho kunoza services baha abatuage

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego