Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibihugu 13 mu iserukiramuco ry’imbyino gakondo mu Rwanda

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda harimo kubera iserukiramuco ry’imbyino gakondo rihuriwemo n’ibihugu 13 byo muri Afurika ndetse no mu Burayi. Ibyo bihugu ni u Rwanda, Gabon, Benin, Ivory Coast, Togo, Senegal, Uganda, Kenya, DRC, South Africa, Tanzania, Zimbabwe n’Ubufaransa.

Hano berekana umukino wavugaga ku bukoroni bw'abanyafurika
Hano berekana umukino wavugaga ku bukoroni bw’abanyafurika
Ishyirahamwe ryitwa ‘Amizero Company Rwanda’ rikorera mu Rwanda risanzwe ritegura ibyo bitaramo by’imbyino gakondo, ku bufatanye n’igihugu cy’u Bufaranda ndetse n’Ubusuwisi nibyo byateguye iri serukiramuco ryiswe “the East African Nights of Tolerance”.
Mu kiganiro na Umuseke, Sandra Malaika ushinzwe itumanaho muri “Amizero Company Rwanda’, yatangaje ko iri serukiramuco ari ngaruka mwaka.
Yagize ati “Iki gikorwa cyo gutegura iserikiramuco ry’imbyino gakondo, ntabwo ari igikorwa kibaye uyu mwaka wa 2014 gusa. Ahubwo duteganya ko ari igikorwa kizajya kiba ngaruka mwaka.
Kuba rero kinabera mu Rwanda ni bumwe mu buryo bwo gushaka ubumenyi bwisumbuye ku babyinnyi b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Bityo ejo n’ejo bundi u Rwanda ruzabe rufite umubyinnyi mpuzamahanga.
Uretse no kuba ari amahirwe ku babyinnyi b’ibyino gakondo, ni ishema ku Rwanda kuko abo banyamahanga iyo baje bagerageza gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda ari nako iyo basubiyeyo babiganiriza bagenzi babo”.
Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bikomereza ku Kimisigaraga kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2014 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00′). Naho bikazasozwa ku cyumweru.
Frankie Joe uherutse gusezererwa mu irushanwa rya Bigbrother  niwe wari Mc
Frankie Joe uherutse gusezererwa mu irushanwa rya Bigbrother niwe wari Mc
Bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo
Bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo
Zimwe mu mbyino babyinaga
Zimwe mu mbyino babyinaga
Hano bageze aho baraterurana
Hano bageze aho baraterurana
Ibihugu 13 mu iserukiramuco ry’imbyino gakondo mu Rwanda
Iyi ni imwe mu mikino itandukanye bakinaga babyina
Iyi ni imwe mu mikino itandukanye bakinaga babyina
Hano yavugishaga igipupe
Hano yavugishaga igipupe

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego