Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu bine byasimbura isukari mvaruganda mu mubiri

Mu gihe isukari mvaruganda ikabije mu mubiri yagaragayeho gutera ibibazo bitandukanye mu buzima, harimo nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, hari ibiribwa bimwe na bimwe byagaragaye ko byayisimbura mu mubiri.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Natural News, inzobere mu bijyanye n’imirire, Naini Setalvad, atanga inama ku buryo isukari y’umweru ari nayo ikorerwa mu nganda yasimbuzwa ibindi biribwa.

Ubuki: Ubuki ngo ni kimwe mu biribwa bishobora kwifashishwa mu gusimbura isukari y’umweru kuko bwongerera umutima ingufu bukarinda umubiri guhinda umuriro gurwara inkorora n’ibicurane.

Ubuki kandi bugira uruhare mu koza amaraso, abantu bafite ikizo cy’umuvuduko w’amaraso basabwa gukoresha ubuki kuko bugabanya uwo muvuduko bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Amatunda: Amatunda ni ubwoko bw’imbuto bwiganjemo vitamine D na potasiyumu. Amatunda ashobora kwifashishwa ku bafite ikibazo cy’igogora cyangwa akifashishwa mu kwirinda inkorora, asima n’ibicurane.

Naini Setalvad akomeza avuga ko ubu bwoko bw’imbuto bwakwifashishwa cyane ku muntu ufite ikibazo cy’ ibura ry’isukari mu mubiri.

Ipapayi: Ipapayi kimwe na pome, amacunga imyembe n’urubuto ruzwi kuizina rya watermelon bikungahaye ku isukari ishobora gusimbura isukari mvaruganda ku buryo butatera umubiri umubyibuho udasanzwe.

Naini Setalvad asoza agirira inama abantu ko isukari yo mu nganda atari nziza kuko kuko igira uruhare mu kongera aside n’umwuka wa gaze mu mubiri biganisha ku ndwara ya diyabete.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego