Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IHOGOZA IYUMVIRE IGIHOZO

IHOGOZA IYUMVIRE IGIHOZO
  Alexandre Kimenyi

Hobe hoho ry'ihogoza
Wihogora reka nkwihoreze
Wibuke ko ihora ihoze
Abaguhohotera ubihorere
Ihumekere humura
Amahoro yongeye guhumura

Icara wicecekere
Abo bagucunaguza
Bagakomeza kugucokoza
Uko ibicu byicuma
Nabo ni ko bacogora.

Bariya bigize ishyano
Bakiyambika ishyira
Bakiha  gushyanuka
Bakakubuza ishya
Kubera ishyari
Iyabo igeze ku mashyi

Wishengurwa n'ishavu
Kuko abawe bashize
Uri ishingu nshongore
Uri ishami ry'ishema
Ishabi  y'umugisha

Wigira ngo ndi uwa nde
Ndeka nguhendahende
Ngw'ino unjye iruhande
Iyi mvura ihinda
Ntigutere agahinda
Ngiye kuyihinda.

Tebaguza unsanga
Ngusanganirane ubwuzu
Dusangire umunezero
Dusanzwe turi amasonga
Abasangwa batuvugire ho imisango

Reba ibyo birezi
Wahaye ubwo burere
Wihanagure amarira
Uruhuke ibiriyo
Wibuke uri ku kiriri.

Ruriya rucanda
Rucanamo rwicunda
Rurimo bucura
Rumaze gucakura
Ruzagucurangira candari.

Kwezi k'Ukwakira
Kwaka  kwasanya
Ni jyewe ukwiriye
Ndi umukwe w'igikwerere
Inkwakuzi ibasha inkwaya

Simbi reka ngusimbize
Nta nyambo igusumba
Aya si amagambo
Ubaze n'abashumba
Wowe wampaweho ishumbusho
Uri igihimbaza abahimbyi.

Ntuhondobere ruhongore
Ntuhondoke nk'ihondera
Urwuri rumaze guhonga
Ikivuguto n'umuhondo birahari
N'ibihogo  ndabiguhongera

Reka ngusige ibisage
Ngusasire ususuruke
Ngusegure unsekere
Nguhunde ibisigo
Usinzire nkigusingiza

Ndi umuhanga byahamye
Ndi umuhanzi wemewe
Nzagucuranga disi we
Ku nanga shenge we
Nkurate ubwo buranga.

Kunda unyurwe se inyamamare
Abagome ndabamama
Ureke mama nkwamamaze
Nkurate nanamiza
Ndirangure namagana
Amaganya akugana.

Nzobe izira inzarwe
Ugire inzozi nziza
Unyure inzira itazigura
Ukwezi ni kuba inzora
Uzirikane inzoza
Maze inzuzi zere.

Ni ukumbura inyamibwa
Ukabura izo nyana
Ziragiwe n'inyange
Ukananirwa kunyurwa
Jya ureba ziriya nyenyeri
Zinyanyagiye ikirere.

Muri biriya bicu by'amarebe
Urora bibereye ijuru
Abera ku mubiri
Ni ho basigaye bibera
Bicaye ku irebe
Ngo bahore bakureba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego