Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imikino:Abana bafite impano yo gukina Basketball bagiye kwitabwaho

Abana bafite impano yo gukina Basketball bagiye kwitabwaho

Abana batozwa gukina Basketball (Ifoto/Niyonziza M.S.)

Abana bafite impano mu gukina Basketball batangiye kwitabwaho muri iki gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka.

Mutokambali Moïse umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball yabwiye Izuba Rirashe ko bagiye kujya bagera mu Ntara zitandukanye kugira ngo bakurikirane abana bari mu biruhuko, ariko ubu bikaba byarahereye mu Mujyi wa Kigali.
Moïse avuga ko bagiye kuvugana n’abatoza bari bahaye amahugurwa bari ahantu hatandukanye ko bagira umutima wo gufasha, bakareba abana aho batuye mu Ntara bari mu biruhuko bakabatoza.

Moïse avuga ko ari gahunda zikunze gukorwa mu biruhuko, ari uburyo bw’imyotozo mu biruhuko binini, kugira ngo bafashe abo bana bari bari mu bigo by’amashuri bakinaga Basketball ngo babone umwanya wo kubongerera ubumenyi.

Uyu mutoza avuga ko iyo batangiye iyo gahunda bari mu bigo by’amashuri batangira guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.

Kuri ubu abatoza bo mu mujyi wa Kigali bakoresha abana bari mu biruhuko imyitozo ku bakinnyi batarengeje imyaka 16.

Muri gahunda y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), harimo ko bazitabira imikino ku bakinnyi batarengeje imyaka 15 mu mwaka utaha, ariko haba hari n’ufite imyaka 16 ashobora kuba yakenerwa muri 2016 mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje 18.

Ni nyuma y’uko mbere byajyaga bikorwa, ariko bigakorwa mu mujyi wa Kigali gusa, ariko kuri ubu bakaba barifuje ko byakomereza mu Ntara zitandukanye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego