Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Intandaro yo kubora kw’amenyo n’ibyakorwa mu kuyarinda

Indwara yo kubora kw’amenyo igera ku muntu bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko hari n’ibyo umuntu yakora kugira ngo azirinde.

Impamvu nyamukuru ziri ku isonga mu kubora kw’amenyo ziri mu byiciro 3, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Figaro cyandikirwa mu Bufaransa.

Ibyo bintu ni:

Imyaka umuntu afite : Abana bafite imyaka iri hagati y’ine n’irindwi bakunze kugera mu gihe cyo gukuka amenyo. Ibyo bikaba biterwa n’uko amenyo aba yarameze mbere y’icyo gihe aba atarakomera, bikaba ngombwa ko avamo agasimburwa n’andi. Ayo menyo yivanamo cyangwa agakurwamo na muganga kuko abanza kubora. Ikindi ni uko akenshi amenyo abana bakuka adakunze kubatera ububabare.

Imiterere y’iryinyo: Amenyo akunze kubora ni ibijigo. Ibyo ngo bikaba biterwa n’imiterere yabyo kuko bigira inguni zishobora kwihishamo imyanda iterwa n’ibiryo itavamo mu gihe cyo kurya. Iyo myanda yororora udukoko dutuma bicukuka bikabora, bigatera ububabare.

Indyo umuntu afata: Iyo umuntu akunda kurya cyangwa kunywa ibintu byiganjemo isukari n’amavuta aba ashobora guhura n’ikibazo cyo kubora amenyo, kuko bigera aho bibyara aside ziyaboza.

Isuku nke: Kudasukura amenyo bituma hari imyanda yibika mu menyo, ikayatera kubora ndetse bikazana n’impumuro mbi mu kanwa.

Icyakorwa ngi umuntu arinde amenyo kubora

Gusuzuma indyo ya buri munsi niba itiganjemo isukari cyangwa amavuta kuko biba birimo ubwoko bw’udukoko turi hagati ya 60 na 70 tugira uruhare mu kuboza amenyo.

Indi nama ni uko umuntu aba akwiye koza mu kanwa akoresheje uburoso n’umuti w’amenyo byibura 2 ku munsi, mu gitondo na ninjoro agiye kuryama.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego