Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Intara y’Uburasirazuba yize ku igenamigambi rya 2014-16

Intara y’Uburasirazuba yize ku igenamigambi rya 2014-16

Bamwe mu Bayobozi b’Uturere mu gikorwa cyo kwisuzuma mu igenamigambi ry’Intara (Ifoto/Kizza E. B.)

Mu nama yahuje inzego zitandukanye ku igenamigambi ry’Intara y’Uburasirazuba mu mwaka 2015-16, hafashwe ingamba ko igenamigambi rigomba kujyana n’imbaturabukungu ya  EDPRS 2  ya 2018 n’izindi gahunda igihugu cyihaye.

Hemejwe ko mu bikorwa byose, hagaragazwa neza aho abantu bageze n’aho bagana.

Mu igenamigambi ry’iyo Ntara, harebwe uburyo ibikorwa byateganijwe Akarere ku kandi, bose bahuriza ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kuvugurura imiturire mu by’icyaro n’imijyi, kongera ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi, kuzamura ubukungu no kongera imishinga itanga akazi mu Turere n’ibindi.

Mu rwego rw’imiturire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu yasabye inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gutuza abantu mu Mididugudu kugira ngo byorohere Leta nayo kubagezaho ibikorwaremezo, kuko kugenda bigezwa ku muntu umwe umwe bihenze.

Guverineri w’Intara, Uwamariya Odette yasabye ko abantu bagomba gutekereza byagutse ku bijyanye n’imiturire, kuko ngo bitagenze bityo mu myaka iri imbere abantu bazabura aho batura.

Yasabye abantu gutekereza uburyo bwo kubaka bajya hejuru mu rwego rwo gukoresha ubutaka neza kugira ngo haboneke ubutaka bishobora gukorerwaho ibindi birimo nk’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati "Usanga umuntu yubaka inzu ifite igipangu gifite imbuga itagira uko ingana avuga ko ari aho abana bazakinira nyamara nta mwana n’umwe arabyara.”

By’umwirariko muri Ntara ngo hatuwe n’abantu benshi cyane, ngo n’ubwo gutura mu Midugudu bigeze kuri 95%, imiturire mu Mujyi muri buri Karere ngo hamaze gupimwa ubuso kuri hegitare 500 zizakoreshwa hagendewe ku gishushanyombera cy’Umujyi.

Ati "Ibyo bizaturinda ingaruka zo gusenya ibyo twubatse kandi turinde na Leta gutakaza amafaranga menshi yakoreshaga mu gusenya no gutanga ingurane ku hagiye gukorerwa ibikorwa bishya.”

Mu bindi bibazo bikunze kugaragara bigomba kwitabwaho mu guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranijwe, ngo hari aho usanga igihingwa ari kimwe ku butaka bwahujwe nyamara ngo umusaruro udasa, hamwe bimeze neza ahandi bimeze nabi.

Kuba iryo genamigambi rikozwe hakiri kare, Uwamariya avuga ko iyo igenamigambi rikonzwe neza kandi kare  bituma haba umusaruro mwiza kuko biba byaganiriwe kandi abantu hahuje imbaraga, kuruta uko ubundi wasangaga abantu bakora mu buryo butandukanye, kandi bose bakorera umuturage umwe.

Iyo nama yitabiriwe n’abayabozi batandukanye mu Turere, ibigo ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara.

Baganiriye no ku buzima bw’abatuye iyo Ntara, birimo imibereho myiza, itangwa rya serivisi, ubutabera, umutekano n’ibindi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego