Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iyo umusore yambwiraga ko ankunda nanjye nkabona ndamwishimiye

Iyo umusore yambwiraga ko ankunda nanjye nkabona ndamwishimiye namubwiraga ko nanjye mukunze gusa iyo byagera aho ansaba ko twaryamana twahitaga dutandukana kuko numvaga ibyo ntabikora, abahungu benshi bamaze kubinyangira ngo ndabima.

Magingo aya maze imyaka 2 ndagije amashuli yisumbuye, hari umusore witwa Fiacre ni mwiza ntakibazo ambwira ko ankunda uretse ko njye sindabibona ko aribyo neza, yambwiye ko yifuza ko twazarushinga, kugeza ubu nanjye numva mukunda peeee ! Ikimbabaza nuko ubu yifuza ko namuha ariko binteye ubwoba cyane kuko bamwe barambwira ngo biraryoha abandi bakambwira ko bibabaza iyo ari ubwambere.



Bamwe muri bagenzi banjye bambwira ko nacikanywe cyane ko nta byiza nzi ngo biraryoha cyane ,ikibazo mfite ubwoba bwo kubikora ni ubwambere, ikindi mfite isoni zo gukora icyaha, ikindi ese nimuha akazanyanga santware nzabyitwaramo gute ? Gusa nanjye numva nshaka ibyo abandi bambwira ko nacikanywe.



Ndabitabaje nimumpe inama ku myaka 22 mfite sinzi ikitwa umusore mu buzima bwanjye ariko ndabona binaniye noneho peeeee !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego