Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Jeannette Kagame yasabye abayobozi kwirinda kubeshya abo bakorera

Jeannette Kagame yasabye abayobozi kwirinda kubeshya abo bakorera

Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame (hagati) ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’igihugu. (Ifoto/Imbuto Foundation)

Madamu w’Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gukorera abaturage batababeshya, kandi bakabikora bazirikana ko bafite umutwaro ukomeye wo guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jeannette Kagame aravuga ko bitangaza kubona hari abayobozi bamwe bakora, ariko ugasanga basa nk’aho bacuranwa na bagenzi babo bafatanyije kuyobora igihugu.

Ibi Jeannette Kagame yabivugiye  mu Ihuriro rya karindwi ry’Umuryango "Unity Club", kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Unity Club ihuje abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, aho barebera hamwe bimwe mu bimaze kugerwaho, nyuma y’umwaka gahunda ya Ndi Umunyarwanda itangijwe.

Insanganyamatsiko  y’uyu mwaka iragira iti "Icyomoro n’igihango.”

Jeannette Kagame yavuze ko impamvu yo kongera guhura "Si uko twibaza ko tudakurikira cyangwa tutumva icyo Ndi Umunyarwanda ari cyo, ahubwo ni uko uyu ari umurongo u Rwanda rwihaye ugamije gufasha Abanyarwanda kwimakaza ubunyarwanda, kumva isano bafitanye n’igihugu no gushyira inyungu z’igihugu imbere."

Jeannette Kagame avuga ko "Tumaze umwaka muri uru rugendo rwa Ndi Umunyarwanda, twisuzumye twasanga turi ku nzego zitandukanye, ndibwira ko buri muntu agomba kwisuzuma akareba aho ageze kugeza ubu."

Yakomeje agira ati "Uko turi abayobozi tukaba turi hano, buri wese agira aho yisanga mu kazi ke gatandukanye, ariko abaturage dukorera tugomba kumenya ko ari bamwe, biratangaza iyo tunanirwa guhuza umugambi wo gukorera abo dushinzwe, bigasa nk’aho tubacuranwa, tureke kubabeshya rwose ahubwo  tubakorere tubashakira ibyiza, tubashakire ubuzima, tubashakire umutekano kandi babeho mu mahoro.”

Yasabye abayobozi batandukanye ko bagomba kwicara hamwe bagahuza ibyo bakora, kuko badakoze ibi wazasanga igihugu gisubiye  inyuma ibyo abayobozi bamwe bagejeje ku muturage, ugasanga byangijwe n’abandi.

Ndi umunyarwanda ni urugendo rugikomeza

Jeannette Kagame avuga ko "Dukunda kubivuga ko amateka yacu yadusigiye ibikomere bikomeye, ariko umuti wabyo ni ukwiyumvamo ubunyarwanda, tukaniyemeza kutazongera gutatira iryo sano ukundi, ndi umunyarwanda ikatubera icyomoro ndetse n’igihango.”

Avuga ko "Unity club twiyemeje gufatanya n’izindi nzego, twiyemeza kandi  kugeza iyi gahunda ku banyarwanda no kubasobanurira intego n’inzira twahisemo, nubwo bitoroshye gupima ibyagiye bihinduka muri twese, ariko hari byinshi iyi gahunda yagezeho.”

Yavuze ko mu gihe cy’umwaka iyi gahunda imaze, ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bashaka ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakomeza kunozwa, abandi Abanyarwanda bakaba bashaka ko ibera urukingo ababyiruka.

Yagize ati "Ndi Umunyarwanda ni urugendo akndi ntabwo tugomba kuyifata nka gahunda yo gutanga ubuhamya gusa cyangwa gusaba no gutanga imbabazi gusa, ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, kubaka ubunyarwanda ni uruganmba twahisemo kandi ruzahoraho.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kuzirikana igihango bafitanye n’igihugu cyabo, ibi ngo nibyo bizabafasha gukumira icyasubiza inyuma igihugu kandi kubera ko abenshi bazi ububi bwabyo n’ikiguzi bisaba, ngo ntawakwemera ko hongera kuba aya mabi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego