Bang Media

FILM NYARWANDA

Kicukiro: Ikamyo yahitanye umumotari n’umugenzi

Ikamyo yari ipakiye sima ituruka muri Uganda yerekeza i Masaka yagonze umumotari n’umugenzi yari itwayei bahita bapfa Rwandex mu Karere ka Kicukiro. Mu ma saa saba n’igice nibwo iyi kamyo yari ipakiye toni 30 z’isima yahitanye Harerimana Jean de Dieu w’imyaka 23 n’umugenzi yari atwaye witwa Gahanda Eric w’imyaka15.
Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko yatewe n’umumotari wacaga mu modoka zari zahagaritswe na Feux rouges, iyo moto yihutaga yakomweho n’imodoka y’ivatiri bituma bagwa mu mapine y’ikamyo, ibaca hejuru.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo Polisi yahise imufata mu gihe igikora iperereza kuri iyi mpanuka.

Kicukiro: Ikamyo yishe umumotari n’umugenzi
Umumotari n'umugenzi ikamyo yabanyuze hejuru bahita bapfa
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment