Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kuribwa ku ruhu ku mugore utwite bisobanura iki?

Magdalen Rees yari atwite inda y’ibyumweru 35 y’umwana we wa mbere ubwo yagiraga uburibwe bukomeye ku nda.
Inkuru y’ikinyamakuru The Daily Mail cyo mu Bwongereza, iravuga ko Rees yagize ati, " byasaga n’ibiri kure munsi y’uruhu. Nubwo byabanje kuba byoroshye, byaje gukomera ku buryo n’iyo umuntu yakwishima ate ntiyumvaga bihagije”.

Magdalen yabibwiye umubyaza mu cyumweru cyakurikiyeho, amubwira ko ari ukubera ko uruhu rw’inda rugenda rureguka. Yamubwiye ko akoresha ikintu gikonje.

Umubyaza yamubwiye ko kuribwa buhoro bidakwiye gutera umuntu ikibazo, ko akenshi biterwa n’amaraso yiyongera ahantu ku mubiri cyangwa se uruhu rwiregura.

Magadalen yagize ati, "byasaga n’aho bikomeye kurushaho, ariko umubyaza yasaga n’aho yiyizeye, byatumye ntagumya kubitekerezaho”.

Nyuma y’ibyumweru 3 haje amazi ava muri nyababyeyi. Yagiye ku ivuriro, umubyaza aramusuzuma yumviriza ko umutima w’umwana mu nda urimo gutera.

Magdalen agira ati, "ntacyo avuze, yavuye mu cyumba. nyuma y’iminota 2 cyangwa 3 yagarutse ari hamwe na dogiteri. Bombi bari bafite ibitekerezo bikomeye bituma ntangira kugira impungenge. Dogiteri yaragerageje biranga, kumva umutima w’umwana ko utera. Nibwiye ko abana banyeganyega bakajya mu mwanya udasanzwe bityo igihe cyose umuntu yakumva pi, pi, pi”.

Ibyo ntibyabaye kuko umwana wa magdalen yari yapfuye.

Nyuma y’imyaka itatu, Magdalen yaratwite.

Yaje kugira ikibazo cyo kuribwa nka mbere. Ariko noneho byakwiraga no mu maboko, mu maguru, no mu mugongo.

Mwene nyina yari amaze igihe gito abyaye akaba yaragize icyo kibazo. Ngo yapimwe ko afite icyitwa "intrahepatic cholestasis of pregnancy(ICP) - ikibazo mu mwijima abaganga bavuze ko cyakwica umwana kitavuwe.

ICP ngo n’indwara y’umwijima igirwa n’abagore batwite. Ifata abagore bagera ku 5,000 buri mwaka mu Bwongereza. Iterwa na acide (indurwe) iba iri hejuru.

Iyi ndwara irangwa no kwishima bidasobanutse. Abagore bashobora kubona inkari zabo zijimye bakumva muri rusange batameze neza barushye. Iyi ndwara ishobora kubaho mu byumweru 6 nubwo ikunze kubaho mu gihe cya nyuma cyo gutwita. Indurwe iba uburozi iyo ibaye nyinshi. Inyigo ku nyamanswa igaragaza ko iyo ibaye nyinshi ishobora kugira icyo itwara umutima w’umwana mu nda.

Catherine Williamson, umuganga w’abana akaba na porofeseri w’ubuzima bw’umgore, avuga ko bikekwa ko gutwita bituma umwijima utagira ubushobozi bwo kohereza ibintu bimwe harimo indurwe, yuzura mu maraso igatuma udutsi (nerves) turi munsi y’uruhu dutuma umuntu yishima.

Uyu mwaka, inyigo yakozwe na Profeseri Williamson wo mu ishuri ryitwa " Imperial College London” yasanze ICP ikabije ituma umwana mu nda apfa. Byikuba inshuro 9 ku mugore utwite bisanzwe.

Kuba Magdalen yari azi ikibazo icyo ari cyo, yagize ubwoba cyane ko yabura umwana we. Yagize ati ” nahise mbwira umuganga wanjye w’abana, bahita bapima amaraso”. Mu minsi mike, indurwe ya Magdalen yarazamutse iva ku gipimo cya 14 igera ku cya 72.

Yahawe umuti witwa "ursodeoxycholic acid” - indurwe isimbura iyica mu maraso, bigatuma kuribwa bihagarara bikanarinda umwana.

Jenny Chambers, watangiye umuryango utabara imbabare witwa ICP Support, avuga ko nubwo Magdalen yaribwaga ku nda, kuribwa biturutse kuri ICP ngo bikunda kuba munsi y’ibirenge no mu biganza. Ibi ngo bishobora gutera urujijo.

Kugeza ubu ikibababaje nuko amavuriro atandukanye afata umakuru kuri ICP ku buryo butandukanye bigatuma abagore bagumya kubura abana babo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego