Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Menya byinshi kundwara ya asima

Asima ni indwara y’ubuhumekero ifite ibimenyetso by’inkorora itagira igikororwa, gusemeka mu bihaha akaba ari n’ikimenyetso kiganza cyane, guhumeka biruhije biterwa no gusemeka ndetse no kunanirwa guhumeka bishobora kwitiranywa n’ikibazo cy’umutima cyane cyane ku bakuze. Ibyo bimenyetso bikunze kuza mu ijoro.

Nk’uko bitangazwa na doctissimo.fr ngo indwara ya asima ikunze kuba uruhererekane mu muryango, ni ukuvuga ko mu gihe abantu bo mu muryango wawe barwaye asima, haba hari ibyago byinshi ko nawe yazakugeraho.

Ikindi n’uko asima ishobora gukomoka kuri allergie, ni ukuvuga inkorora iza kubera ko wenda ubushyuhe buzamutse cyangwa se bumanutse, ivumbi n’ibindi.

Hari uburyo bubiri bwo kuvura indwara ya asima. Ubwa mbere n’ubuvura ububabare bw’ako kanya, bwo gukoresha agakoresho gato ko gupompa umuti mu nzira y’ubuhumekero (bronchodilatateurs), cyangwa se ukanyuzwa rimwe na rimwe mu rushinge.

Ubwa kabiri bwitwa « cromones inhalees », ni ubuvuzi bw’igihe kirekire, bukoreshwa ku muntu ufite asima bigaragara ko ikomeye, bukarinda kwangirika kw’ibihaha, ndetse umuntu akagenda amera neza uko igihe gishira, gusa impinduka nziza zitangira kugaragara nyuma y’igihe kirekire.

Kugira inama umurwayi ku byerekeranye n’uubushyuhe ndetse n’imiterere y’ikirere ku burwayi bwe, bibera byiza umurwayi ariko ntibisimbuzwa kuvurwa.

Kugeza ubu asima ntivurwa ngo ikire, ariko bishoboka kuyigabanyiriza ibimenyetso burundu. Iyo kuvurwa bikozwe neza umurwayi wa asima abaho ubuzima busanzwe. Cyakora imiyoboro y’umwuka mu bihaha izasaba ko hari bimwe ureka nko kunywa itabi.

Ku bantu bamwe na bamwe, asima ishobora kubura mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, ikazongera kwigaragaza mu gihe cyo gusaza.

Iyo kandi umuntu akurikije inama z’umuganga, akanakurikiza neza ubuvuzi bumuhabwa, biba bishoboka cyane ko abaho ubuzima bw’umuntu utarwaye, haba ku giti cye, cyangwa mu mirimo akora. Imirimo ngororamubiri cyangwa se kugendesha amaguru, n’iby’ingenzi mu buzima bw’umurwayi. Niba umwana agomba gufata imiti ye ku ishuri, umwarimu agomba kubimenyeshwa mbere, kugirango atazabangamira ubwo buvuzi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego