Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu bujurire: Ntamabyariro yasabiwe gufungwa BURUNDU by’umwihariko

Kimihurura – Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Agnes Ntamabyariro na mugenzi we Hategekimana Leonard ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bakurikiranyweho; kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2014; Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kutazanyuranya n’Umucamanza wakatiye igifungo cya burundu bw’umwihariko Ntamabyariro naho mugenzi we wari waragizwe umwere nawe bumusabira kuzahabwa iki gihano cyo gufungwa burundu.
Mme Agnes Ntamabyariro yari Minisitiri w'Ubutabera n'umuyobozi wungirije wa PL mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mme Agnes Ntamabyariro yari Minisitiri w’Ubutabera muri Geverinoma y’Abatabazi n’umuyobozi wungirije wa PL mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ntamabyariro wari warakatiwe gufungwa burundu bw’’umwihariko n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma akaza kujuririra iki cyemezo ndetse akaza no kugaragaza ko kuba uwari Perezida w’ishyaka PL (Mugenzi Justin) yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha nawe yari akwiye nawe kugirwa umwere, dore ko nawe yari visi perezida w’iri shyaka kandi ibyaha aregwa yarabikoraga kubera ubwo bubasha.

Mu bujurire bwe, Ntamabyariro yagaragaje ko mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda kuwa 14 Mata 1994 ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Bamwaga ntaho yigeze avuga ijambo Abatutsi, mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yasobanuriye Abanyarwanda umwanzi uwo ariwe ndetse n’uko agomba gufatwa (kwicwa).

Kimwe n’ibindi bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bwahise busaba Urukiko Rukuru kugendera mu murongo umwe n’Umucamanza wakatiye igifungo cya burundu bw’umwihariko uregwa bityo ubushinjacya busaba ko iki gihano gikomeza guhabwa agaciro.

Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “ uburemere bwahawe ibyaha Ntamabyariro yakoze bwanatumye ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, turabona budakwiye (uburemere) kuvogerwa, tukaba dusaba Urukiko kwemeza iki gihano ntirunyuranye nacyo”.

Kuba uregwa (Ntamabyariro) nta bitero by’ubwicanyi yagaragayemo nk’uko byemejwe na bamwe mu batangabuhamya, ni bimwe Ubushinjacyaha bwahereyeho buvuga ko uru rubanza rutoroshye bityo busaba Urukiko kuzakorana ubushishozi mu gufata imyanzuro yarwo.

Yakomeje agira ati “ ntabwo ari urubanza rworoshye, turasaba Urukiko kuzafata Ntamabyariro nk’umuntu utari ukwiye gufata umuhoro ngo age kwica Abatutsi, ikigaragara ni uko we yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi abinyujije mu biganiro yatangaga n’umwanya yarimo.”

Ibi byifuzo by’Ubushinjacyaha byabimburijwe n’ibisobanuro bitari bike ku byaha uregwa akurikiranyweho nk’aho bwagaragaje ubusobanuro bw’amagambo nk’ikitso cyangwa ibyitso, umwanzi, FPR- inkotanyi byagarutsweho na Ntamabyariro mu kiganiro yatanze kuri radio Rwanda mu 1994.

Bushingiye ku kuba mu bihe byo mu 1990-1994; uwavugaga aya magambo yarabaga agaragaza uruhande rw’Abatutsi ndetse bikanabiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamabyariro kuba yaravuze aya magambo yabivuze muri urwo rwego.

Ubushinjacyaha kandi bwanifashishije ibisobanuro byatanzwe n’umuhanga mu icengerandimi wigeze gutumizwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kugira ngo arufashe gusobanura aya magambo mu rubanza rw’umwe mu bo rwaburanishaga.

Uyu muhanga yasobanuye ko amagambo nk’ikitso cyangwa ibyitso, umwanzi, Inkotanyi na FPR, uwabivugaga kuva mu 1990 kugeza 1994 yarashakaga kuvuga umututsi.

Uregwa (Ntamabyariro) we yavuze ko muri aya magambo ayo yagarutseho ari umwanzi ndetse na FPR, akavuga ko nk’umunyapolitiki yashakaga kwereka Abanyarwanda ko bose bakwiye gushyira hamwe bakamagana ingabo za FPR zari zateye igihugu cyabo.



Leonard uregwa nawe yasabiwe gufungwa burundu 

Hategekimana Leonard uregwa hamwe na Ntamabyariro nawe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa Burundu.

Uyu mugabo wahoze ari Umushinjacyaha mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi; Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kutazagendera mu murongo umwe n’uw’Umucamanza wa mbere wari wamugizwe umwere, ko nawe akwiye igihano nk’icya mugenzi we (Ntamabyariro).

Hategekimana akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wahoze ari Perefe wa Butare, aho ashinjwa kuba ariwe wamufuguye nyuma yo gufungwa na Ntamabyariro yagera hanze akicwa. Habyarimana uyu yari yarabujije abatuye i Butare kwishora mu bwicanyi.

Umucamanza wa mbere yari yemeje ko Hategekimana nta bubasha yari afite bwo kwanga gufungura uyu Habyarimana, ndetse ko nta n’uruhare yagize mu rupfu rwe, ibi byose Ubushinjyaha bwasabye Urukiko kubitesha agaciro kuko yari azi ko Habyarimana agiye kwicwa bityo nawe akwiye gukatirwa gufungwa burundu.

Ntamabyariro n’uwo baregwa hamwe bazasubira imbere y’Urukiko kuwa Gatatu tariki 5 Ugushyingo batanga ibisobanuro ku rubanza rwa Mugenzi Justin nk’uko babisabye Urukiko bakazaboneraho n’umwanya wo kugira ibyo bavuga ku byifuzo by’Ubushinjacyaha.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego