Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Muhazi: Imvubu yashwanyaguje ubwato bane (4) barapfa


Mu mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2014, ubwato bwarimo abantu 14 bwashwanyagujwe n’imvubu mu kiyaga cya Muhazi  ku ruhande rwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi bane muri bo bitabye Imana, umurambo w’umwe ukaba ugishakishwa nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Imvubu ubusanzwe ntizirya

James Twagirumukiza utuye hafi y’aho iyi mvubu yasagariye aba bantu yabwiye Umuseke ko abari mu bwato bari abantu 12 (n’abasare babiri bose bakaba 14) bavuye gutabara mu karere ka Gatsibo aho bari bavuye gushyingura umuntu wo mu muryango wabo nabo batashye mu karere ka Rwamagana baciye iya Muhazi n’ubundi bakoresheje baza.
Twagirumukiza avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kandi ngo ubwato bwati bugeze nko muri 100m uvuye ku nkombe.
Ati “Muri bo abantu umunani bari bambaye amagirets baragerageza n’umusare abibafashamo barambuka. Abaturage twahise dutabara, ariko imvubu iguma hafi aho yisararanga, natwe twaraye ku nkombe. Umwana w’uruhinja w’amezi 9 wari uhetswe na nyina we yapfuye nimugoroba.”
Twagirumukiza avuga ko mu bantu bane bapfuye kugeza ubu babonye imirambo itatu mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’iminota 40.
Umugore w’imyaka 58 kugeza ubu ngo niwe abamarines bagishakisha kuko umurambo we utaraboneka.
Abantu batanu bahungabanye kubera kurohama ubu bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gakenke.
Ambroise Ruboneza umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye Umuseke ko aba bagize ibyago ari abaturage bo mu murenge wa Munyiginya i Rwamagana, avuga ko habayeho amahirwe kuko bari bambaye amagiret ari nayo mpamvu harokotse abantu icyenda.
Ruboneza avuga ko bakibimenya nimugoroba ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge wa Kiramuruzi bwahise butabara ndetse bakanahazindukira kuba hafi y’aba bagize ibyago nabo bavuye ku itabaro.
Twagirumukiza uturiye aha avuga ko aha haba imvubu eshatu zihamaze imyaka myinshi ariko ubusanzwe zidakunze guteza ibyago nk’ibi.
Ati “Nibyo zikunze gushaka kumena amato zikanasagarira abantu begereye ikiyaga nijoro. Ariko ntabwo zari zica abantu gutya. Ubusanzwe icyo tuziziho ni ukona imyaka gusa.”

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego