Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Munyanziza Francis umuhanzi mushya muri gakondo Yigana amajwi y’abahanzi

Munyanziza Francis umuhanzi mushya muri gakondo Yigana amajwi y’abahanzi

Munyanziza Francis umuhanzi mushya muri gakondo (Ifoto/Kagiraneza.O)

Munyanziza Francis, umuhanzi ukoresha injyana ya gakondo ku myaka 24 y’amavuko ashobora kwigana amajwi y’abahanzi nka Masamba, Kayirebwa, Kamaliza , Nyiranyamibwa , Uwera na Maliya Yohana.

Munyanziza yagize ati"nubwo nshobora kwigana abo bahanzi bose , ariko Muyango niwe watumye nkunda injyana gakondo kuko ari umuhanzi uririmba neza kandi w’umuhanga”.

Francis abajijwe ibanga akoresha kugira ngo abashe kwigana abo bahanzi yagize ati "nta rindi banga nkoresha usibye kubakunda no gukunda umuco nyarwanda”.

Uyu musore ushobora kuririmba nk’indirimbo ya Muyango ukagira ngo ni nyir’ubwite amaze kwandika indirimbo zigera ku icumi, ariko kugeza ubu amaze gusohora ebyiri ari zo Mwizihirwe na Ubahiga zose zikozwe mu njyana gakondo. Kugeza ubu azi neza gucuranga inanga kuko yatangiye kuyiga mu mwaka wa 2013.

Kubera gukunda umuco nyarwanda byatumye umugore wa mukuru we amuhuza na Masamba arambwishimira bituma amuha umwanya muri Gakondo Group.

Munyanziza yagize ati "mpura na Masamba yarishimye kuko yumvise umwana ukiri muto kandi ufite ijwi ryiza rya gakondo musaba ko yampa umwanya muri gakondo nkarushaho kwagura impano yanjye kuko ibyo nakoraga nta hantu nabyize nawe ntiyashidukanya ko mbizi aranyemerera”.

Nubwo afite umwanya muri gakondo ntakunze kuboneka cyane kuko yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mwaka wa gatatu.

Munyanziza yaboneyeho gusaba abakunzi b’injyana ya gakondo kuruhasho gushyigikira umuco nyarwanda kugira ngo udacika ati "twese twumve ko gusigasira umuco bitureba twese”.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego