Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyakinama yakiriye umwiherero w’Abasirikare bakuru bo mu bihugu 7 by’Afurika

Nyakinama yakiriye umwiherero w’Abasirikare bakuru bo mu bihugu 7 by’Afurika

Bamwe mu basirikare bari mu mwiherero hamwe na bamwe mu babahugura (Ifoto/Umurengezi R.)

Abasirikare bakuru 20 bo mu bihugu 7 by’Afurika bari mu mwiherero w’iminsi 9 i Nyakinama mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy).

Abo basirikare baturuka muri Uganda, Rwanda, Kenya, Somaliya, Sudani y’Epfo, Sudani na Djibuti, muri uyu mwiherero bakaba bigira hamwe uko barinda abasivili mu gihe cy’umutekano muke.

Uyu mwihirero wabanjirijwe n’amahugurwa aherutse guhabwa inzego za gisivili n’iza gisirikari ku kurinda no kubungabunga umutekano w’abasivili mu bihugu biri n’ibikubutse mu makimbirane n’intambara.

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, yabwiye itangazamakuru ko abo basirikare bakuru bateranye kubera ko ari bo baba bayoboye mu gufata ibyemezo mu bijyanye n’imirwano, ahagarurwa amahoro.

Ati "Mu kugarura amahoro no kuyabungabunga nubwo bihurirwamo n’inzego za gisirikare n’iza gisivili, abasirikare baba ari abayobozi mu bijyanye n’imirwano ni na bo bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye.”

Dr. Andreas Anderson, umwe mu bashinzwe gutanga amahugurwa mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gikora ubushakashatsi kikanatanga amahugurwa,  avuga ko mu minsi 9 aba basirikare bakuru bazahabwa inyigisho ku kurinda abasivili ahagarurwa amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Anderson atangaza ko aba basirikare bakuru bazasobanurirwa amategeko akurikizwa mu bihe byo kurinda abasivili, imbogamizi zigaragara, ndetse  ngo bazanagira umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bazaba bigishijwe.

Anderson agaragaza kandi ko afite icyizere ko amasomo aba basirikare bakuru bazahabwa azabubaka mu bushobozi, buzanatuma bakomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro banarinda abasivili hirya no hino muri Afurika.

Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’abasirikare bakuru uzasozwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2014.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego