Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ruhango: Abakuze baracyabika amafaranga mu ihembe

Mu gihe iterambere ry’Amakoperative yo kubitsa no kuguriza (SACCO) ryatumye umubare w’abakorana n’ibigo by’imari wiyongera ku buryo bugargara mu gihugu, bamwe mu basheshe akanguhe bo mu Karere ka Ruhango baracyakomeye ku muco wo kubika mu dusanduku, ibintu bo bagereranya na banki zabo cyangwa uturima tw’igikoni.

Abasheshe akanguhe bavuga ko impamvu ikomeye ituma bakunda kubika muri utu dusanduku (bigereranywa no kubika mu ihembe banki zitaraza), ari ukubura intege zibageza ku bigo by’imari no kubura rimwe na rimwe uwo bizeye boherezayo.
Ruhango: Abakuze baracyabika amafaranga mu ihembe
Agasanduku kaba gatoboye akajya anagamo amafaranga
Abasheshe akanguhe baganiriye na IGIHE, bemeza ko badashobora kureka kubika muri utu dusanduku kuko tubafasha gukemura utubazo duto duto baba bahura natwo mungo zabo. BIgatuma hari n’abatugereranya n’uturima tw’igikoni kuko tubahora hafi tubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uretse kuba bagafata nk’akarima k’igikoni kuri bo banemeza ko ari nka banki ku bafite imbaraga, kuko amafaranga bakeneye bayafatamo bitabasabye gukora ingendo.
Paul Rube wavutse mu 1922 yagize ati “ Njye karamfasha cyane kuko nta rugendo nkora iyo nkeneye udufaranga two kwikemurira ibibazo mpita ngakoramo.”
Yakomeje avuga ko akuramo amafaranga afatika kuko hari ubwo akoramo agakuramo ibihumbi 30.
Ruhango: Abakuze baracyabika amafaranga mu ihembe
Umubyeyi w’abana batanu, Yankurije Lina avuga ko agakesi kuri we ari nk’akarima k’igikoni kuko kamufasha gukemura ibibazo byose bito ahura nabyo iwe.
Yagize ati “Nta mwana ushobora kubura ka mituweli kuko gahita kantabara, nta wabura amafaranga y’ikayi cyangwa se ay’isabuni bitewe n’agakesi kanjye, rwose njye kankemurira ibintu byinshi bitanduakanye ntarinze gufata urugendo runini.”
Si aba basaza gusa babika mu dusanduku, kuko mu muco wo gukangurira Abanyarwanda kuzigama, abana nabo basabwe gusa udusanduka bajya bashyiramo amafaranga basagura ku yo bahabwa, bakayifashisha mu bikorwa biciriritse kandi bagakurana umuco wo kwigama.
Nubwo bataka kubika mu biseke cyangwa mu bisanduka, biyibagiza ko ayo mafaranga nta mutekano kuko benengango binjiye mu nzu bayaterura.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego