Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubushakashatsi:Umukobwa ushyira amafoto kuri facebook agaragaza ubwambure bwe afatwa nk’umuntu utagira ubwenge(Stupid)

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko abakobwa bashyira(posting)amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga atuma bagaragara nk’abantu badafite ubwenge(stupid) mu bandi.

Imbuga nkorambaga ntizimaze igihe kirekire zikoreshwa ku isi. Ariko uko iminsi igenda ihita abantu b’ingeri zose bararushaho kuzitabira. Nubwo ari nziza kandi zifite akamaro, hari abazikoresha mu buryo butaribwo . Imwe mu ngaruka mbi ni ukwangiza isura y’uwakoresheje nabi izi mbuga.

Ibi bigaragazwa n’ ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oregon yo muri USA . Muri ubu bushakashatsi babajije abakobwa bakiri bato 58 bari hagati y’imyaka 13-18, abakobwa bakuze 60 bari hagati y’imyaka 17-25. Bagendaga babaza icyo batekereza ku mukobwa ushyira amafoto ye y’urukozasoni kuri Facebook .

Mwene aya mafoto asuzuguza nyiri kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga

Abashakashatsi bakurikije ibisubizo bahawe ,basanze abakobwa bakunda gushyira amafoto y’urukozasoni kuri facebook bagenzi babo babafata nk’abadafite ubwenge(Stupid). Uretse ibyo kandi ngo mwene aba bakobwa kubona akazi kiyubashye birabagora . Aba bakobwa babajijwe muri ubu bushakashatsi bongeyeho ko baba batifuza kugira inshuti y’umukobwa nk’uwo wiyandarika ,ugenda ugaragaza ubwambure n’ibice by’ibanga by’umubiri we.

Dr Daniels wayoboye ubu bushakashatsi asoza agira inama abakobwa yo guhitamo neza amafoto bagomba gushyira ku mbuga nkoranyambaga. Icyiza ngo ni uguhitamo ifoto igaragaza uwo uriwe (Identity) kuruta uko wakwerekana ubwambure bwawe kuko bikugiraho ingaruka mbi cyane mu muryango(Society).

Uretse ko ubu bushakashatsi bwakorewe i bwotamasimbi,hano mu Rwanda ubona iki kibazo cyifashe gute?Ese kuri wowe umukobwa ushyira amafoto agaragaza ubwambure bwe kuri facebook cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga umufata gute?Ese ingaruka mbi bimugiraho ni izihe mu muryango nyarwanda?

Abwirwa benshi akumva beneyo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego