Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera:U Rwanda ntiruteganya gukoresha Icyongereza mu nkiko

U Rwanda ntiruteganya gukoresha Icyongereza mu nkiko

Perezida w’itsinda ry’Abanyakenya (ibumoso) na perezida w’urukiko rw’ikirenga (hagati) bahana amakarita nyuma y’ikiganiro bagiranye (Ifoto/John Mbanda)

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko u Rwanda rudateganya kwinjiza ururimi rw’Icyongereza mu manza zibera mu Rwanda.

Ibi Sam Rugege yabivuze asubiza ibibazo by’itsinda riturutse muri Kenya rije kwigira ku mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda.

Iri tsinda ry’abantu 9 rigizwe n’Abanyakenya hamwe n’abanyamahanga bafite inshingano yo kuvugurura imikorere y’ubucamanza muri icyo gihugu.

Uyoboye iri tsinda, Sharad Rao, avuga ko impamvu bashyizweho muri 2010 ari ukugira ngo bagarurire abanyagihugu icyizere cy’ubucamanza kuko babubonagamo ruswa y’indengakamere, kutigenga n’ibindi byose bibangamira ubutabera.

Bavuga ko nyuma y’ubwicanyi bwakurikiye amatora ya Perezida yo muri 2007, abantu bahise bigira ibyigenge banga kwitaba inkiko kubwo kuburira icyizere abacamanza.

Ubu bwicanyi bwahitanye abasaga ibihumbi 57; ibindi bihumbi bisigara ari inkomere ariko ko ibyo batabigereranya na Jenoside kandi ubu bakaba babona ko habayeho impinduka mu bumwe, ubwiyunge n’ubutabera.

Babajije Sam Rugege uburyo u Rwanda rwabigenje ngo rushobore guhindura imikorere y’ubucamanza bwa mbere ya Jenoside, rucire imanza abayikoze ndetse bunge abayirokotse n’imiryango y’abayijanditsemo.

Sam Rugege yababwiye ko byabaye ngombwa ko bavugurura amategeko, inkiko ndetse banashyiramo inkiko za Gacaca n’inteko z’Abunzi.


Rugege yakomeje ababwira ko habaho no guhana abakozi b’ubucamanza bagize imyitarire mibi n’ubwo bidakunze kubaho.

Yababwiye kandi ko bamaze guhagarika no guhana abacamanza barenga 25 mu myaka 7 ishize.



 Ifoto y’urwibutso y’iryo tsinda hamwe n’abakozi b’urukiko rw’ikirenga (Ifoto/John Mbanda)


Iri tsinda mu bindi ryamubajije, harimo kumenya niba koko ubucamanza mu Rwanda bwigenga kuko iwabo muri Kenya ngo abanyapolitiki babuvangira cyangwa abacamanza barya ruswa.

Rugege yababwiye ko mu Rwanda inkiko zigenga kandi ko zibikesha umukuru w’igihugu, Paul Kagame, utagirira impuhwe (no tolerance) abarya ruswa cyangwa abarenganya abandi.

Rugege yabahaye urugero aho inzego za Leta zubaha icyemezo cy’umucamanza uba wategetse ko umuturage yishyurwa za miliyoni kubera ko yarenganyijwe cyangwa kumusubiza ubutaka bwe Leta iba yarakoresheje atabuyihaye.

Muri uru rugendo shuri, iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo komisiyo yo kurwanya Jenoside, ubushinjacyaha bukuru, ubucamanza n’ahandi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego