Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubutabera:U Rwanda rugiye gushyira miliyari 9.4 mu kunganira abakene mu nkiko

Ubutabera:U Rwanda rugiye gushyira miliyari 9.4 mu kunganira abakene mu nkiko

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Bussingye (Ifoto/Ububiko)

U Rwanda rugiye gushyira miliyari 9.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abatishoboye mu by’amategeko kugira ngo ihame ry’ubutabera kuri buri wese ryubahirizwe.

Iyi gahunda yo kugenera amafaranga abatishoboye bajya mu nkiko izatangira mu mwaka wa 2015.

Raporo y’igenamigambi kuri iyi gahunda igaragaza ko 55% by’ayo mafaranga (miliyari 5.2) yamaze gutegurwa mu gihe 45.2% azakomeza gushakishwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bashyigikiye iyi gahunda.

Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera avuga ko "abafatanyabikorwa bacu barabyishimiye. Ubufasha mu by’amategeko busanzwe butangwa ariko twaburaga gahunda ubu bufasha icyo ari cyo, uko bukoreshwa icyo umuntu asabwa kugira ngo abuhabwe.”

Minisitiri Busingye avuga ko ubushobozi bw’ukenera gufashwa buzajya bubanza kugaragarizwa ibimenyetso.

Mu Rwanda hari harashyizweho ubundi buryo mu kunganira abantu mu mategeko, Inzu z’ubutabera (MAJ) muri buri karere, Komite z’Abunzi n’ibindi.

U Rwanda rugiye gutangira kunganira abatishoboye mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka amagarama y’urubanza yazamutse agakubwa inshuro zisaga 12 amafaranga atabasha kubonwa na buri wese.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego