Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umubyibuho ukabije ugira ingaruka ku bagore batwite

Kugira umubyibuho ukabije ntibyabuza umugore gusama ariko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi n’umwana atwite.

Mu kubyirinda rero, impuguke mu buvuzi bw’abagore zisaba ko abo bagore bitabwaho by’umwihariko mu gihe bifuza gusama, bakagirwa inama, bagafashwa no kugabanya ibiro mbere yo gutwita.

Kugira ibiro byinshi byongera ibibazo byinshi mu gihe cyo gutwita nk’indwara ya diyabete igaragara mu gihe umuntu atwite (diabete gestationnel), umuvuduko ukabije w’amaraso, gukorwa nabi kw’ibice by’umubiri w’umwana uri mu nda (malformation fœtales), kubagwa n’ibindi, akaba ari yo mpamvu bakangurirwa kwiyitaho mbere yo gusama.

Nk’uko Doctissimo.com ikomeza ibitangaza, ngo icy’ingenzi ni ukumenya ubwoko bw’ibiryo ukurikiza, kandi ukiyitaho bihagije wifashishije n’abaganga babizobereyemo.

Ngo niba ari ngombwa ko umugore wese ushaka gusama abanza kujya kwa muganga kwisuzumisha ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze, ni itegeko noneho ku mugore ufite umubyibuho ukabije. Isuzumwa ryakorwa n’umuganga  rusange, cyangwa uwihariye ku buzima  bw’abagore.
Mu gihe yagiye kwa muganga, azahabwa inama zo gukurikiza kugirango yirinde diabete, no kugirango atakaze ibiro mbere yo gusama. Apimirwa kandi umuvuduko w’amaraso, akagirwa n’inama zizamufasha kwirinda umuvuduko ukabije wayo mu gihe atwite.


Iki gihe kandi, kimufasha kumenya uburyo ubuzima bw’imyororokere ye buhagaze, kugirango amenye uko yakwirinda ibibazo yazagira mu gihe atwite.

Mu gihe umugore ufite umubyibuho ukabije yatwise, ikiza ngo ni uko  yaharanira kutiyongeraho ibiro birenze birindwi mu mezi 9 yose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego