Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umugabo Nkurunziza Samson

Umugabo Nkurunziza Samson, Akarere ka Nyagatare, Umurenge Gatunda, Akagari Nyangara, Umudugudu Ubumwe,kuwa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012 yahamagawe na telefone 0788187700, y’umukozi wa Banque nkuru ya Kigali, amumenyesha ko hari Cheque ye agomba kuza gufata y’inyungu ku migabane ye dore ko yaguze imigabane ijana muri Bralirwa. Akimara kumva iyo nkuru yahise agurisha ihene ye yari isigaye 18 000, indi yari yayigurishije agirango yishyure ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé). Yahagurutse Nyagatare saa cyenda z’ijoro atega moto y’ibihumbi 5 (5 000 Frw), imugeza Rukomo ariho yafatiye taxi ya1000 imugeza I Kigari, kubera ko atari azi kuri BK byabaye ngombwa ko afatamoto ya 500 imugezayo urugendo rumuhagaze 6.500 Frw. Akigerayo, yababwiye ikimugenza bamuha umuherekeza.Bamuha umunyenga muri ascenseur ,agezeyo bamubaza indangamuntu bamuha cheque yo muri KCB iriho amafaranga 1.605 Frw akubitwa n’inkuba. Arebye igihombo agize amarira atemba ajya munda. Ubwo rero yamaze gusinya, barayimuha arasohoka yazinze umunya, ageze hanze ahamagara umugore kuri telefone amubuza kugura inzoga, kuko yari yamusigiye 4000 ngo agure inzoga atumire inshuti n’abavandimwe bishimane kuko yari azi ko asezeye ku bukene. Umukunzi we rero yamumenyesheje ko yamaze kuyigura kandi yanatumiye abantu kuburyo biteguye kumwakira mu cyubahiro cye. Kubera rero ko afite Compte muri Populaire, yahise ajya kwa Rubangura bamutera utwatsi bati jya kuri union des banques Populaires nibo bashobora kukwakira ; dore ko iyo cheque yari ahawe yari iyo kubitsa atari yemerewe kuyibikuza. Ubwo nikoayoboza kuko atamenyereye umugi, nkuko mubyumva rero na 1605 yamubereye igihombo ntiyayatahanyebamubwiye ko bizafata hafi ukwezi kugirango abashe kuyabikuza. Ubwo twahuraga, yibazaga ukuntu aribuhinguke mu rugo,tukaba twahuriye muri Taxi ituruka i Kigali yerekeje Gicumbi afite photocopie ya Cheque numero 1995 yo muri KCB yanditswe ku itariki ya 29 Kamena 2012 n’urupapuro rugaragaza imigabane ye ruherekeje cheque ye. Mwibaze urugendo ruhwanye na 13000 ukongeraho 4000 y’akayoga ugiye gufata amafaranga1605 nayo ntuyatahane.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego