Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuhanzi Peter Pop ukomoka muri Suede Yiyemeje gufasha bafite ubumuga akoresheje muzika

  Umuhanzi Peter Pop ukomoka muri Suede Yiyemeje gufasha bafite ubumuga akoresheje muzika

Peter Pop na Baba ataramiye abana bamugaye (Ifoto/Uwizeyimana C.)

Umuhanzi Peter Pop ukomoka muri Suede yiyemeje gukoresha impano yo kuririmba mu gufasha abana bafite ubumuga.

Peter Pop, akaba yarashinze umuryango yise "Come Together” mu rwego rwo guhuza abana bamugaye bagataramana na we akabigisha indirimbo n’udukino two tubafasha kwidagadura.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2014 Peter Pop yifatanyije n’abo bana mu myidagaduro, arabaririrmbira, akaba anafite indirimbo zitandukanye zigaragaza uburyo abamugaye badakwiye guhabwa akato.

Akaba ari muri urwo rwego Peter yakoranye indirimbo n’uwitwa Gurston Tiano Opar bita Baba, umusore ubana n’ubumuga wo muri Kenya na we akaba yaragaragaye muri uwo muhango.

Peter na Baba banaririmbye indirimbo yitwa ‘Disability is not inability’ bafatanyije, yumvikanisha ko kuba umuntu amugaye bitavuga ko ntacyo ashoboye.

Peter yavuze ko yiyemeje kwifashisha muzika nk’impano ye akagaragaza ibibazo abana bamugaye bahura na byo akanatanga ubutumwa bwo kutabaha akato.

Pop yagize ati "nifatanya n’abana tukidagadura, ari na yo mpamvu nabazaniye umuhanzi wo muri Kenya na we wamugaye, kugira ngo abasangize ubuhamya bwe”.

Akaba ari muri urwo rwego ‘Come Together’ ifatanyije na Centre Izere Mubyeyi bahuje abana bamugaye n’abatamugaye babashyira hamwe kugira ngo bidagadurane, no kubagaragariza ko bangana.

Uwo muhango ari na wo wagaragayemo Peter na Gurston washimishije abana, dore ko na bo bagiye bagaragaza ko bakunda muzika, ndetse banafata umwanya wo kuririmba.

Mu rwego rwo kubafasha kwidagadura mu buryo bwagutse, umushinga ‘Come Together’ wo mu kigo FBU cyashinzwe na Peter gitegura kuzana mu Rwanda umuhanzi w’Umunyamerika Wyclef Jean mu gitaramo kizaba muri 2015.

Abana bamugaye bakazahabwa amahirwe muri icyo gitaramo yo kwidagadurana na Wyclef.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego