Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuneke ni urubuto rw'ingirakamaro cyane ku buzima bwa muntu

Imineke iri muri bimwe mu biribwa by’ibanze ku bantu batari bake ku isi. Ngo umuneke ni rwo rubuto rwa kabiri rufite akamaro ku mubiri w’umuntu.

Akensi usanga abantu benshi cyane cyane mu Rwanda bavuga ngo imineke ni iy'abana, nyamara si ko bimeze.

Urubuga rwa internet Foof-nutrition.knoji.com, ruvuga ko umuneke ufasha umuntu kwituma neza, kugabanya umunaniro (stress), ugabanya indwara z'umutima kandi ngo unagabanya ububabare mu gihe cy'imihango ku bagore no ku bakobwa.

Dore umumaro w'umuneke ku buryo burambuye

1. Imineke ifasha kwituma neza: Umuntu ufite ikibazo cyo kwituma bimugoye (constipation) ariye imineke byakemuka kuko yifitemo fibres, kandi zifasha muri icyo kibazo.

2.Igabanya indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso: Imineke ifite potassium ituma imikaya ikora neza kandi ikanafasha umutima gukora neza.

3.Igabanya kwiheba: Ibi biterwa n’uko imineke ifite tryptophan acids kandi iyi acide igabanya kwiheba n’umunaniro mwinshi.

4.Imineke ikomeza amagufa: Ubundi amagufa akomezwa na calcium kandi imineke ifite probiotic bacteria, zifasha mu gutuma calcium iba nyinshi mu mubiri.

5.Imineke igabanya ububabare mu gihe cy’ imihango: abakobwa bahura n'uburibwe mu gihe cy'imihango, ngo bajya barya imineke aho gufata ibinini kuko imineke ifite vitamine B6 igabanya isukari mu maraso bityo n’ububabare bukagabanuka.

6.Imineke yongerara ubwonko ingufu: Mu bushakashatsi bwakozwe, basanze imineke ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu atekereza neza kandi vuba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego