Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuti ku bashaka kureka inzoga wabonetse

Ubushakashatsi bushya bwemeje ko umuti witwa "Baclofène” ufite ubushobozi mu gufasha umuntu ushaka kureka inzoga akazizinukwa burundu.

Inzobere ku buvuzi bwo mu mutwe muri kaminuza yo mu Bufaransa, Prof. Descartes Bernard Granger nyuma yo gukorera ubushakasti ku barwayi 81 yasanze ubu bwoko bw’umuti bushobora gutuma uwabaswe n’inzoga azireka ku kigero cya 68%.

Urubuga rwa interineti topsante.com rugaragaza ko umuti wa Baclofène uhabwa umurwayi mu gihe amezi atandatu afata igitonyanga cya mirigarama 270 buri munsi, wagaragaje ubushobozi ku bantu 81 harimo abagabo 53 n’abagore 28 bari mu kigero cy’imyaka 47.

Nyuma y’amezi 6 aba barwayi bahabwa uyu muti ibisubizo byavuyemo byagaragaje ko 80% byabo bagiye bareka inzoga burundu abandi bakagenda bazinywa ku buryo buringaniye.

Ku bakomeje kuwukoresha bagaragayeho ubushobozi buri ku kigereranyo cya 83% n’ubwo kuwukoresha bizana zimwe mu ngaruka ku barwayi harimo umunaniro ukabije no kubura ibitotsi.

Prof. Descartes Bernard Granger avuga ko izi ngaruka zidakabije kuko abarwayi bakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko ntacyo uyu muti ubatwaye bagereranyije  n’ingaruka z’inzoga.

Akomeza agira ati "ntawagereranya kubura ibitotsi n’ibibazo bahuraga nabyo mbere bakinywa inzoga zikabije.”

Ubu bushakashatsi bushya bukaba buje mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rimaze igihe ritangaje ko imiti ifasha abantu kureka inzoga igomba gukorerwa igeragezwa mu gihe cy’imyka 3 mbere yo guhabwa uruhushya rusesuye.

 N’ubwo bimeze gutya ariko aya mabwiriza y’igihe gito ku ikoreshwa ry’imiti ifasha abantu kureka inzoga azatangira mu bikorwa mu mwaka wa 2014.

Descartes Bernard Granger asoza avuga ko abaganga benshi bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro mu mwaka utaha aho bazatangira gukiza abatuye isi kuko byagaragaye ko buri munsi abarwayi 130 ku isi  bapfa bazize kunywa inzoga ku buryo bukabije.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego