Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urubyiruko rwigishwa imyuga muri IPRC-East rweretswe ububi bw’urumogi

Polisi y’igihugu ifatanyije n’ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East), bigishije urubyiruko rwiga imyuga rugizwe n’abanyonzi ndetse n’abahoze ari mayibobo ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka byabagiraho mu gihe babyishoyemo.

AIP Ndayisaba yerekanye urumogi mu gusobanura ububi bwarwo
AIP Ndayisaba yerekanye urumogi mu gusobanura ububi bwarwo
Urwo rubyiruko rwigishijwe ingaruka z’ibiyobyabwenge, amoko yabyo, ndetse n’ibihano bihabwa ababikoresha n’ababicuruza.
Kwigisha urwo rubyiruko ngo bigamije kugira ngo imyuga biga itazabapfira ubusa kuko ngo baramutse bafata ibiyobyabwenge ntibakwiga ngo bafate kandi ngo nyuma yo kurangiza kwiga, umusaruro batezweho ntiwaboneka ndetse ngo byazatuma akazi kabananira.
Umuyobozi wa ‘Community policing’ muri Polisi y’Igihugu mu karere ka Ngoma, AIP Jean Pierre Ndayisaba yabwiye urwo rubyiruko ko gukoresha ibiyobyabwenge byatuma badashobora kwiga neza ngo barangize amasomo y’imyuga batangiye, ndetse ko nta n’undi mushinga wabateza imbere bashobora gukora uretse gushyira ubuzima bwabo mu kaga .
AIP Ndayisaba yabasabye kuba abafatanyabikorwa b’inzego zishinzwe umutekano mu gukumira ibyaha cyane cyane ibiterwa no gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge kugira ngo babe Abanyarwanda bafite icyerecyezo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC East, Habimana Kizito yashimiye uru rubyiruko kuba rwarahisemo kureka ibiyobyabwenge rukitabira amasomo abafasha kubaka ejo hazaza habo.
Yagize ati ”Iyo uhisemo gukoresha ibiyobyabwenge uba uhisemo ubukene, ubujiji n’urupfu. Ntabwo dushobora kureka urubyiruko ngo rwiyahure tururebera. Mwitandukanye burumdu n’ibiyobyabwenge, mubyamagane kugira ngo mubashe kwigira no kwihesha agaciro.”
Umwe muri aba biga imyuga, Shumbusho Alexis na we ahamya ko atakwiga umwuga ngo awufate igihe akoresha ibiyobyabwenge.
Malayika Daniel na we uri mu rubyiruko rwiga imyuga muri IPRC East, yemeza ko igihe gukoresha ibiyobyabwenge ku muntu warangije kwiga umwuga we, bigira ingaruka zikomeye kuri wa mwuga zirimo kuba atakora akazi neza.
Avuga ko nk’igihe umuntu yize ubwubatsi cyangwa amashanyarazi agakoresha ibiyobyabwenge ngo ashobora kugira impanuka zikomoka mu kazi cyangwa bikaba byatuma atakaza icyizere yari afitiwe n’umukoresha n’abo bakorana.
Uru rubyiruko rweretswe urumogi kugira ngo babone uko ruteye mu buryo bwo kubafasha kurwirinda.
Ubuyobozi bwa IPRC East na Polisi y’igihugu ngo bashaka ko urubyiruko rwagira uruhare runini mu kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego