Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-"Yereke badge, yereke badge !!!"

"Yereke badge, yereke badge !!!"
Umusaza bamukekeye guhinga urumogi, ni uko bohereza umupolisi kumusaka. Umupolisi agezeyo umusaza ati "ni bite ?" Na we ati "noherejwe kugusaka kugera no mu isambu."
Umusaza ati "nta kibazo gusa ntugere hagati mu isambu." Umupolisi ati "ntabwo umpa ’order’ (oda)." Yongeraho ati "badge (baji) nambaye inyemerera kugera hose kandi nta cyo wakora !" Umusaza ati "nta cyo nakuburiraga gusa."
Hashize iminota yumva umupolisi ari gutaka atabaza kuko yahuye n’imfizi ikaze. Umusaza yumvise bikomeye, yurira uruzitiro maze mu ijwi rirangurura ati "Yereke badge yereke badge....!"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego