Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Inyubahiro Ikoze muki

Inyubahiro Ikoze muki
Hari ku cyumweru mu ma saa sita ubwo ababikira bari bavuye mu misa, bari bateraniye mu nzu bafatiramo ifunguro. Nyuma yo gufungura baje kuganira ku bibazo bimwe na bimwe. Umuto muri bo abaza abandi ati :"Igitsina cy'umugabo ari cyo bamwe bita inyubahiro gikoze mu ki ?"
Umubikira wa mbere ati "Gikoze mu nyama yorohereye, mbese kimeze nk'akaregeya k'ihene".
Uwa kabiri ati "Gikoze mu mutsi ukomeye cyane mbese kimeze nk'umurundugushu w'igihumyo cyangwa ndembo y'abashinzwe umutekano".
Uwa gatatu ati : "Mwese ntimubizi, Inyubahiro ikoze mu igufa".
Impaka zabaye ndende noneho biyemeza gushakisha umugabo ngo bitegereze neza igitsina cye. Nibwo bibutse ko bafite umushumba wabaragiriraga inka witwaga "Ruhinda". Nuko bahenga bugorobye bamutumaho, araza bamushyira mu cyumba, bamubwira ko inka zamwanduje
indwara y'uburenge, ko bagomba kumusuzuma umubiri wose yambaye ubusa !!Ababikira bitoramo ubanza kujya kureba, nuko agezeyo intoki n'ibiganza bye abitembereza umubiri wose wa Ruhinda, ageze ku gitsina aritonda arakorakora, nuko agaruka yiruka ati "Ibyo Mama Clarisse yavuze nibyo, igitsina cya Ruhinda gikoze mu karegeya". Abandi banga kubishira amakenga bohereza uwa 2, aragiye nawe arakorakora, ageze ku gitsina aragifata aragifumbatiza,akajya agikandakanda ngo yumve uko gisobetse, uko akandakanda akumva kirimo kirashibuka nk'uruhembe rw'umuheto !! Yasohotse mu cyumba yiruka nuko abwira ba babikira bagenzi be ati" Ibyo Mama Rosa yatubwiye ni ukuri,igitsina cya Ruhinda gikoze mu ndembo y'abashinzwe umutekano, gifite ingufu ziruta iza "amortisseurs (Springs)" z'indege" !!!.
Ababikira baraseka barakumbagara. Ubwo noneho biyemeza kohereza uwa nyuma mbere y'uko bafata umwanzuro. Ubwo arakugendeye, asanga
Ruhinda icyuya cyamurenze, mbese ntiyasobanukiwe rwose n'iryo suzuma ry'ababikira. Nibwo uwo mubikira afatishije udutoki twe igitsina cya Ruhinda, uwo mubikira yumva kirashyushye umuriro uracanye cyatokombeye, mu gihe agikabakaba agifumbatiye avana hasi ajyana hejuru, yumva ibintu bishyushye bimumenetse ku ntoki, nuko asohoka yiruka asanga ba babikira ; mu kubereka ikiganza cye bose bagwa mu kantu bavugira icyarimwe bati"U-MU-SO-KO-RO". Bati :" Mama Denise niwe ufite ukuri,igitsina cy'umugabo nta gushidikanya gikoze mu I-GU-FA !!!!!!!!!".
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego