Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umugabo wanukaga ibirenge yashakanye n’umugore unuka mu kanwa

Umugabo wanukaga ibirenge yashakanye n’umugore unuka mu kanwa
Umugabo wanukaga ibirenge yashakanye n’umugore unuka mu kanwa, ariko buri wese agashaka kubihisha mugenzi we. Kugira ngo hatagira ubangamira undi, umugore agahora arya amashikerete, akoza mu kanwa kenshi gashoboka.
Umugabo nawe akararana amasogisi kugira ngo ikibazo cye kitabangamira mugenzi we cyangwa akanutsa amashuka. Umugore yamubaza ati " kuki urarana amasogisi ?" Umugabo akamusubiza ati "ngira imbeho cyane, ibirenge bigakonja nkabura ibitotsi."
Umunsi umwe reka isogisi rizavemo umugabo arishake aribure. Umugore aramubaza ati " ariko uri mu biki ko unkanguye ?" Amukubise umwuka umugabo aritarutsa ati : " Uuuuuuuuuumh ! Chérie, ubonye igihe nashakiye isogisi ryanjye nkaribura, burya ari wowe warimize !"
Umugore aba arabyutse n’umujinya acisha akaroso mu kanwa aba aragarutse ; umugabo ati " uvuye he", undi ati " muri toilette !" Gukora iki ? Umugore ati :”gukina football”. Umugabo ati "foot ?" Umugore ati " ariko chéri uko ubizi umuntu ajya gukora iki muri toilette koko uzi ko ubaza ibyo uzi nka mwarimu, ariko ntacyo ni kimwe kuri kimwe nawe wambeshyeye ngo namize isogisi ryawe."
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego