Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Umukecuru Yashatse Kwiyahura

Umukecuru Yashatse Kwiyahura
Umukecuru w’imyaka 90 yashatse gupfa arabibura maze yigira inama yo kwiyahura. Umugabo we yari amaze imyaka 30 apfuye, asiga "pistolet" ye kuko yari umusirikare. Umukecuru rero yigiriye inama yo gufata ya "pistolet" ngo yirase mu mutima birangire. Hagati aho ariko ntiyari azi aho umutima we uherereye. Yigiriye inama yo guhamagara umwuzukuru we wari muganga amubaza aho umutima w'umuntu uba uherereye, undi amubwira kubara santimetero eshanu munsi y’ibere ry’ibumoso ; ati ’’ni ho umutima uba.” Umukecuru yarabaze maze arasa muri za santimetero nyine. Mu minota mike yajyanywe kwa muganga yakomeretse mu ivi ry’ibumoso kuko ibere rye ryagarukiraga hejuru
y’aho gato...
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego