Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Urare Uyirota

Urare Uyirota
Umuhungu yabayeho akundana n’umukobwa, bagahura, bagahuza. Kera kabaye nyamukobwa azajye gusura umuhungu, umuhungu amwakiriza imyaka yiganjemo ibishyimbo nyiramama wanjye ati sinkabirye, ati " Njye nkunda ifiriti". Umuhungu, nk’umuteresi wese mwiza, yikoza mu gikoni ahata ibirayi ateka ifiriti.
Bukeye umukobwa n’umuhungu, mu masaha y’igicamunsi barahura ngo batembere, sinzi uko umuhungu yaje kurabukwa igishyimbo mu menyo
y’umukobwa, umuhungu aba uwo munsi yari afite twa duti dukura ibiryo mu menyo, amuha kamwe agira ati " Akira ukure ifiriti mu menyo".
Batandukanye, umuhungu ageze hirya abwira nyamwari ati "ngaho rero ugire ijoro ryiza unayirote", umukobwa ati "ugize ngo iki ?" Ati "ijoro ryiza kandi unayirote", umukobwa nawe ati "ngaho nawe ukirote."
Umuhungu bimwanga mu nda agarura umukobwa agira ati " Ko njye nari mvuze ngo urote Imana, wowe wavugaga iki ?", umukobwa ati "nanjye navugaga ngo urote icyubahiro cya yo."

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego