Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Uri hejuru azabikora

Uri hejuru azabikora
Umugabo yagiye ku nshoreke ye, hashize akanya undi mugabo aba arinjiye nawe aricyo cyimuzanye dore ko uwo mugore yakundaga abagabo benshi, uwambere aba aseseye munsi y'igitanda azi ngo ni nyirinzu winjiye, uwa kabiri ataragira icyo akora, nyirinzu noneho w'ukuri aba arinjiye, wa mugabo wa kabiri aba yinaze muri plafond hejuru. Umugore mu rwego rwo kujijisha umugabo ngo atavaho amuvumbura atangira kumutura ibibazo by'urugo ati "papa Mutoni ko udashaka akazi urabona tuzabaho dute ? Umugabo nawe ati "uri hejuru azakampa
(yavugaga Imana). Umugore ati "ko utaduhahira ubona tuzabaho dute ?" Umugabo ati "uri hejeru azabikora." Umugore ati "ubwo se tuzaguma mu bukode kugeza ryari, uzagura inzu ryari ?" Umugabo ati "uri hejuru azabikora" kera kabaye wa mugabo uri muri plafond atangira kurakara kuko yumvaga ari we bari kuvuga tu. Umugore ati minerval y'abana irava he ko babirukanye mw'ishuri ? Umugabo ati "uri hejuru azabikora" wa mugabo uri muri planfond yumvise hajemo ikibazo cy'abana, arasakuza cyane n'ijwi rirenga n'umujinya mwinshi
cyane ati "ibi noneho sinabyihanganira, ni gute mwamparira inshingano z'uru rugo njyenyine" uri munsi we azakora iki ? Icyo kurihira abana bose minerval cyo mukibagirwe, abanjye baba muri uru rugo ni babiri gusa nibo nzarihira, ahasigaye uri munsi nawe azarihira abe. Umukino warangiye bose batwaye abana babo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego