Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Urwenya-Yarose Arya Isukari

Yarose Arya Isukari
Abasore babiri barararanye barasinzira n’uko bigeze mu gicuku, umwe arota yicaye imbere y’ameza ateretseho isukari. Noneho akajya akoza urutoki muri ya sukari akanyunguta. Arayirigata yose ishiramo nk’uko yabirotaga.
Bakangutse mu gitondo, umwe warose yagiye kumva yumva abishye mu kanwa aba abwiye mugenzi we ati : "Sha ndumva mbishye mu kanwa wagirango nariye amakakama pe" ! Undi nawe mu gusubiza ati : "Nibe nawe ni mukanwa, njye ndumva ndi kocyerwa mu kabuno wagirango hari icyintu cyanjombaguyemo nijoro nsinziriye" !
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego